Ihuriro ry’Abepiskopi bo muri Afurika na Madagascar (SECAM), riritegura inama ya 20 y’amateka, izabera i Kigali mu Rwanda kuva ku ya 30 Nyakanga kugeza ku ya 4 Kanama 2025. Ni inama izahuza abahagarariye Kiliziya Gatolika bo ku mugabane wa Afurika n’ibirwa biyikikije, ku nsanganyamatsiko igira iti “Kristu, Inkomoko y’Ibyiringiro, Ubumwe n’Amahoro.”
Inama izitabirwa n’abarenga 250 barimo Abakaridinali, Abepisikopi, Abapadiri, Abihayimana b’abagabo n’abagore, Abalayiki bayobora abandi muri Kiliziya, ndetse n’abafatanyabikorwa baturutse ku yindi migabane.
Mu bizibandwaho muri iyi nama harimo gusuzuma ibikorwa byagezweho kuva ku nama ya 19 yabereye i Accra muri Ghana, mu mwaka wa 2022, hanateganyijwe kandi kwemeza icyerekezo kirambye cya SECAM kizageza mu mwaka wa 2050.
Muri iyi nama kandi hazibandwa ku kureba icyerekezo cya SECAM 2025–2050; kizubakira ku nkingi 12 zirimo ivugabutumwa, umuryango, uruhare rw’urubyiruko, kurengera ibidukikije, ikoranabuhanga mu butumwa, inshingano za politiki.
Muri iyi nama hazanarebwa inyigisho kuri sosiyete zifite umuco wihariye nk’ uburyo Kiliziya yajya iherekeza abakirisitu babana mu buryo budasanzwe nko mu ngo z’ubushoreke, ariko hakubahirizwa inyigisho za Gikirisitu.
Hazarebwa kandi imiyoborere n’icyerekezo cy’Afurika, haganirwa ku butabera, amahoro, ibiganiro hagati y’amadini, kurwanya imihindagurikire y’ibihe, n’ingamba zo kurinda abanyamuryango ba Kiliziya.
Miri iyi nama hazanatangazwa mo gahunda y’imyaka itatu ya SECAM (2025–2028) inatanga icyerekezo cy’ibikorwa byihutirwa.

Hazabamo amatora y’ubuyobozi bushya ba SECAM hakurikijwe itegeko shingiro ry’iri huriro.
Kuba iyi nama igiye kubera mu Rwanda bifatwa nk’ikimenyetso cy’uko iki gihugu cyabaye igicumbi cy’ubwiyunge n’amahoro nyuma y’amateka akomeye. SECAM ikaba igiye kwifashisha Kigali nk’ahantu ho gutangiriza icyerekezo gishya cya Kiliziya Gatolika ku mugabane wa Afurika.
Iyi nama izaba urubuga rwo gusangira ubunararibonye, kureba aho Kiliziya ihagaze, no gufata ingamba zubakiye ku byiringiro n’ubufatanye.
Mukanyandwi Marie Louise
Leave feedback about this