Urubuga rwa IremboGov rwavuguruwe
Ikigo Irembo cyongereye ubushobozi urubuga rwacyo rwa ‘IremboGov’, hagamijwe gutanga serivisi za Leta abaturage bakeneye no kuborohereza kubona serivisi kandi mu buryo bwihuse. Cyasobanuye ko mu mezi ari imbere, serivisi zitangirwa kuri IremboGov zizimurirwa ku rubuga rwavuguruwe rwa new.irembo.gov.rw, kandi ko iyimurwa rizakorwa mu byiciro kugira ngo serivisi zikomeze kuboneka nta nkomyi, aho serivisi zitangwa