UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Politiki U Rwanda na Zimbabwe byongereye amasezerano y’ubufatanye
Politiki

U Rwanda na Zimbabwe byongereye amasezerano y’ubufatanye

Kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Kanama 2025, u Rwanda na Zimbabwa byasinyanye amasezerano anyuranye y’ubufatanye yiyongera ku yasanzwe, aya none akaba ari ayo guteza imbere urwego rw’ingufu no guhanahana amakuru ku bijyanye na za gasutamo, guteza imbere  urubyiruko ndetse no guteza imbere ubufatanye mu nzego za polisi.

Ni masezerano ku ruhande rw’u Rwanda, yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, naho ku ruhande rwa Zimbabwe ashyirwaho umukono na mugenzi we, Prof. Dr. Amon Murwira.

Icyo gikorwa cyabaye ubwo impande zombi zitabiraga inama yabaye ku nshuro ya gatatu mu zisanzwe zihuza abahagarariye ibihugu byombi, ifatwa nk’urubuga rwo kwagura no kongerera imbaraga umubano w’u rwanda na zimbabwe.

Ku ya 23 Ukuboza 2021, u Rwanda na Zimbabwe byashyize umukono ku masezerano agamije kwimakaza imikoranire mu burezi no guhererekanya ubumenyi ahanini mu bijyanye n’uburezi hagati y’ibihugu byombi.

Ayo masezerano yavugaga ko Zimbabwe izoherereza u Rwanda abarimu bo kwigisha Icyongereza bagenzi babo bigisha mu mashuri abanza, ayisumbuye na Kaminuza.

Ntibyatinze gushyirwa mu bikorwa kuko ku ya 19 Ukwakira 2022, abarimu 154 bo muri Zimbabwe batsinze ibizamini by’akazi ko kwigisha mu Rwanda, bageze mu gihugu ndetse nyuma yaho batangira kwigisha mu bigo bitandukanye boherejwemo. 

Minisitiri Amb Nduhungirehe, yongeye kwibutsa ko ibihugu byombi bisanzwe bikorana mu nzego zinyuranye nk’ubuhinzi, inzego z’igorora, ubukerarugendo, yemeza ko hakwiye gushyirwa imbere ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano aba yashyizweho imikono mu bihe bitandukanye.

Minisitiri Nduhungirehe ati “Mureke ibyemezo dufata uyu munsi tubishyire mu bikorwa kugira ngo bitange umusaruro. Gushyiraho uburyo bwo kubikurikirana, koroshya uburyo bwo kungurana ubumenyi no gufatanya mu gukemura ibindi bibazo bishingiye ku nzego z’ubuyobozi bishobora kugaragara.”

Yakomeje avuga ko Zimbabwe ari umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda, kuko hamaze gusinywa amasezerano y’imikoranire arenga 25 agamije kuzamura ubukungu mu bihugu byombi.

Minisitiri Prof. Dr. Amon Murware, yavuze ko Zimbabwe yifuza gukorana neza n’u Rwanda mu nzego zitandukanye.

Yagize ati “Imikoranire y’u Rwanda na Zimbabwe tuyifata nk’ikintu gikomeye, cyane ko yagiye itera imbere mu myaka myinshi ishize. Nyuma y’inama yaduhuje mu 2021, turi abahamya b’iterambere ry’imikoranire mu nzego zinyuranye. Ibyo bigaragaza imikoranire ikomeye hagati yacu, ubucuti n’ubwubahane.”

Exit mobile version