ExpoRwanda 2025 ibaye ku nshuro ya 28, ikaba yazanye udushya tudasanzwe, aho usanga inganda n’abanyabukorikori, ndetse n’ibihugu byitabira byose byariyongereye, kimwe n’udushya.
Mu nganda zitabiriye harimo urukora ibyitwa ‘WPC wall panel’ byenda kumera nka languettes, izi tuzi zikora ‘plafond’ z’inzu, ariko noneho zo zikora ku nkuta ndetse na plafond, ariko zikaba zifite umwihariko wo kuba zikomeye kandi zinasa neza, ku buryo ushatse wanazisasa hasi mu nzu yawe.
Uhagarariye urwo ruganda rukorera mu Karere ka Bugesera, Jean Bosco Mungwararera, yavuze ko yifuza ko abanyarwanda basirimuka bakaba ahantu heza babikesha uru ruganda.
Yagize ati “Izi WPC dukora, zirakomeye kandi ziraramba, ziri mu mabara atandukanye bitewe na buri wese iryo yakunda, ku buryo uzishyize ku nkuta z’inzu yawe utagombera kuzajya uhora usiga amarangi, kandi inzu yawe ikagaragara neza”.

Yanavuze kandi ko zidakangwa n’ubukonje bwo mu bikuta (humidite), cyangwa se izuba ryinshi ngo zibe zata ibara zigacuyuka.
Ati “Abanyarwanda ni byiza ko bazishyira ku nkuta z’inzu zabo, kugira ngo hase neza, kandi kuri garanti y’imyaka 30 urukuta rwawe nta kindi rukubaza na kimwe”.
Yashishikarije Abanyarwanda by’umwihariko kumugana bateza imbere ibikorerwa mu Rwanda mu rwego rwo kwimakaza kwigira, ndetse no kwihesha agaciro, kuko ak’imuhana kaza imvura ihise.
Iyi Expo Rwanda 2025 yitabiriwe n’ibihugu 19, hakaba hariyongereyeho ibihugu bibiri ugendeye ku yari yayibanjirije, kuko yo yari yitabiriwe n’ibihugu 17. Ibyo byiyongereyemo ni Kameruni ndetse na Arabia Saudite. Tubibutse ko iri murikagurisha ari igikorwa ngarukamwaka, aho abantu batandukanye baturutse mu bihugu bitandukanye baza kumurika ibikorwa byabo, kandi iha abantu benshi akazi cyane cyane urubyiruko, dore ko ari narwo usanga rwitabiriye Expo haba mu gucuruza cyangwa se no kwitabira imyidagaduro itandukanye iba irimo.
Expo 2025 yatangijwe ku mugaragaro n’Umunyamabanga uhoraho muri MINICOM, akaba yari kumwe n’Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF, ndetse n’abandi banyacyubahiro batandukanye.
Iyi Expo yatangiye ku wa 29 Nyakanga ikazarangira ku ya 17 Kanama 2025.
Titi Léopold