UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Amakuru LONU mu nzira zo kwimura ibiro byayo byari Nairobi bikaza i Kigali
Amakuru Politiki

LONU mu nzira zo kwimura ibiro byayo byari Nairobi bikaza i Kigali

Umuryango w’Abibumbye (LONU) uri mu myiteguro yo kwimura icyicaro cyawo gikuru ku mugabane wa Afurika kikava i Nairobi muri Kenya kikajyanwa i Kigali mu Rwanda, nyuma y’iperereza rikomeye ryakozwe ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu ryashyikirijwe Inama ishinzwe iyubahirizwa ry’Uburenganzira bwa Muntu ya LONU i Genève mu Busuwisi.

Amakuru dukesha Ikinyamakuru Taarifa, avuga ko iryo yimuka rishobora gutuma Kenya ihomba amadolari y’Amerika agera kuri miliyoni 350 buri mwaka, ndetse igatakaza umwihariko wayo nk’igihugu cya Afurika cyonyine cyari gifite icyicaro gikuru cya LONU.

Icyicaro cya LONU kiri i Gigiri muri Nairobi ni kimwe mu byicaro bitatu bikuru bya LONU ku isi ari byo New York, Genève na Nairobi, kikaba cyari kimaze igihe kirekire ari igicumbi cy’inyungu z’ubukungu n’iterambere mu gihugu kuri Kenya.

Iki cyicaro cyinjiza amadovize inshuro zikubye enye kurusha ikawa n’ibindi bicuruzwa byoherezwa mu mahanga na Kenya, kikaba kinagira uruhare rungana na 3% mu musaruro mbumbe w’igihugu (PNB), kikaza ku mwanya wa kabiri nyuma y’icyayi mu gaciro k’ibyoherezwa mu mahanga.

Iri yimuka rishingirwa ku mpamvu benshi bemeza ko ari ihungabana ry’uburenganzira bwa muntu muri Kenya, n’uburyo Leta iri gukandamiza ubwisanzure bwa politiki n’ubw’amashyirahamwe yigenga.

Raporo yashyikirijwe Genève (ahari icyicaro gikuru cya LONU) ivuga ku mpungenge zikomeye zirebana n’uburyo ubuyobozi bwa Kenya bwitwara mu gihe abaturage bagaragaza ibitekerezo byabo cyangwa ko batishimiye imiyoborere y’igihugu cyabo, bigatera impungenge mu muryango mpuzamahanga.

Agace kamwe k’iyi raporo kagira kati: “Mu kanya nk’ako guhumbya, aya mafaranga araza kwimukira mu Rwanda”, kavuga ko icyemezo cyafashwe bitewe n’“uburangare bwa Kenya mu guhangana n’abaturage babo igihe bavuga ku miyoborere yabo itagenda neza.”

Icyicaro cya LONU i Nairobi cyatangaga inyungu nyinshi z’amadevize ndetse cyanatanze imirimo ku bihumbi by’abantu kuva ku bakozi ba ONU, inzobere mu bidukikije, kugeza ku batanga serivisi ndetse n’abadipolomate.

Amakuru avuga ko Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Édouard Ngirente, yamaze kwandikira Umunyamabanga Mukuru wa LONU, António Guterres, agaragaza ko u Rwanda rwiteguye kwakira icyo cyicaro ndetse biteguye gutanga ibyangombwa byose bikenewe ku bufatanye mpuzamahanga n’imikorere ya LONU.

Iyi nkuru ni intsinzi ikomeye mu bya dipolomasi ku Rwanda, rwiyubakiye izina mu mibanire mpuzamahanga, imiyoborere inoze n’ubufatanye bumaze igihe kirekire n’imiryango mpuzamahanga.

Niramuka ishyizwe mu bikorwa, iyi gahunda izazamura cyane umujyi wa Kigali nk’ihuriro rikomeye rya dipolomasi mpuzamahanga no gukorana kw’imiryango myinshi ku mugabane wa Afurika.

LONU ntiratanga itangazo rigaragaza igihe cyangwa icyemezo cya nyuma ku kwimurwa k’icyicaro, ariko amakuru aturuka imbere avuga ko ibiganiro bigeze kure.

Exit mobile version