Mu nama yahuje inzego zitandukanye harimo iz’ubuzima, abafite aho bahuriye no gufasha abafite virusi itera Sida, abafite iyi virusi ku ubufatanye n’Urugaga Nyarwanda rw’Abafite Virusi itera Sida (RRP+), ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), bahuriye hamwe bareba ibyagezweho mu rugamba rwo kurwanya virusi itera Sida, n’uburyo bwo kugabanya ubwandu bushya bwo mu maraso.
Ubwo habaga inama nyunguranabitekerezo igamije kurebera hamwe uko hakomezwa gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera Sida cyane mu rubyiruko, ku wa Gatanu tariki 28 Ugushyingo 2025, bamwe mu rubyiruko bagaragaje ko gufata imiti neza byabafashije.
Muri iyi nama hashimwe umuhate u Rwanda rukomeje gushyira mu rugamba rwo kugabanya iyi virusi yo mu maraso, kuko idatuma abaryamana harimo umwe muri bo wanduye atanduza mugenzi we.
Bamwe mu bafite virusi itera Sida bavuze ko gufata imiti neza, bigabanya ibyago byo kwanduza
Umwe ati “Igihe cyose utabashije gufata imiti neza menya ngo ubuzima bwawe bugiye kwangirika, njyewe kugira ngo mbashe kubigeraho naganiriye na mugaga, nubahiriza gahunda n’imama yangiriye zose zitandukanye, menya uko bafata imiti neza ndayinywa ubuzima bwanjye burakomeza”.
Undi ati “Kuva nahura n’ibyago byo kwandura virusi itera Sida nkatangira gufata imiti, hari ibintu byinshi byamfashije nko kuba muri sosiyeti ntagaragaza ibimenyetso, ibi byatumye ubuzima bwanjye bugenda neza nk’udafite virusi itera Sida, kubera gufata imiti neza. Ibyiza byo gufata imiti ukayinywa ku gihe nk’uko muganga abigusaba, bikurinda wowe ubwawe, bikarinda bagenzi bawe kuko niba dukoranye imibonano mpuzabitsina mfata imiti yanjye neza, bikurinda kuba njyewe nakwanduza virusi itera Sida”.

Dr Mutambuka Deo, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Urugaga nyarwanda rw’abafite virusi itera Sida, RR+, avuga ko umuntu ufashe imiti neza bitabaho gukwirakwiza ubwandu bushya bwa virusi itera Sida ku bandi
Ati “Umuntu ufite virusi itera Sida iyo afashe imiti neza nk’uko umuganga abimusaba agera ku rwego rw’aho atakwanduz. Kuri twebwe bikaba andi mahirwe dufite kuko gufata imiti biba intambwe yo kudakwirakwiza ubwandu bushya, umuntu ubifashe akabigira ibye agafata imiti uko muganga yayimwandikiye ku gihe, ku isaha yagenwe, byatuma Igihugu tudasubira aho twavuye kuko nko mu mwaka 2000 ubwandu bwari bwinshi. Uyu munsi biragoye ko wapfa kubona umuntu ukamubonamo ubwandu bwa virusi itera Sida, tukifuza ko abantu babyumva kandi bakabigira ibyabo”.
Gasana Michel ukora mu ishami rishinzwe kurwanya Sida, muri serivisi zo kwita ku bafite virusi itera Sida mu kigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), avuga ko gufata imiti ku bantu bafite ubwandu bwa virusi itera Sida bihagaze neza.
Ati “Kugeza ubu navuga ko ikijyanye no gufata imiti ku bantu bafite virusi itera Sida biri kugenda neza, kuko dufute abari hejuru ya 95% bafata imiti neza ku kigero cyiza, aho babasha kugabanya ingano ya virusi mu maraso ku kigero kiri munsi y’igihumbi, tukabona ko turi ku murongo mwiza ndetse n’abafata imiti bafashwa. Serivisi zo gutanga imiti zirahari ku mavuriro yose ya Leta ndetse n’ayigenga, tukabona ko gufata imiti ku bafite virusi itera Sida bigenda neza”.
Akomeza agira ati “Mu bushakashatsi bwakozwe, bugaragaza ko umuntu ufata imiti neza akagabanya ingano ya virusi mu maraso ku rwego rushimishije, aho ibipimo bya Laboratwari bigaragaza ko virusi zagabanutse ziba zisa nk’aho zitakigaragara cyane mu maraso atanduza virusi itera Sida binyuze mu mibonano mpuza bitsina. Ariko nubwo ubushakashatsi bubigaragaza ni byiza gukomeza gufata imiti neza, biri mu birinda kuba wakwanduza, gusa ntabwo byo ubwabyo bihagije kuko n’ubundi umuntu ufata imiti ufite virusi itera Sida, tumusaba gukoresha uburyo bwo kwirinda kwanduza abandi”.

Imibare ya MINISANTE igaragaza ko u Rwanda rwahanganye n’iyi ndwara mu buryo bukomeye, ko rwagabanyije ubwandu bushya ku kigero cya 76% rukaba rwarageze ku ntego y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya Sida, izwi nka 95-95-95.

Mukanyandwi Marie Louise

Leave feedback about this