Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), igiye gukuraho inoti z’Amafaranga y’u Rwanda zishaje, zimaze nubura imyaka irenga 10 zikoreshwa.
Uyu ni mwe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Gatanu tariki 28 Ugushyingo 2025, yayobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ikigamijwe kikaba ari uguha inoti nshya zizakorwa ubudahangarwa butuma zitakwiganwa mu buryo bworoshye.
Intego yabyo ni ukugira ngo hakomeze kurindwa umutekano n’ubusugire bw’Ifaranga ry’u Rwanda.
Inoti zizakurwaho ni iz’Amafaranga 500 zakozwe guhera mu 2004-2013, iza 1000Frw zakozwe guhera mu 2004-2015, iza 2000Frw zakozwe mu 2007 hamwe n’iza 5000Frw zakozwe mu 2004-2009.
Igihe ntarengwa cy’uko izi noti zishaje kuba zitagikoreshwa ni amezi 12, nyuma y’icyo gihe, inoti zakuweho ntizizongera kugira agaciro mu Rwanda.
Undi mwanzuro wo muri iyi Nma y’Abaminisitiri,ni uwo gutangiza gahunda snya yo gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, igamije kukoza iyi serivisi, aho guhera mu kwezi k’Ukuboza 2025, gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange, imodoka zizaba zikoreshwa nk’uburyo bwizewe kandi butangiza ibidukikije.

Iyi gahunda izanagezwa no mu yindi mijyi y’Igihugu, ikazarangwa na serivisi yizewe, aho biteganyijwe ko bisi zizajya zubahiriza ingengabihe yagenwe.
Haba harimo kandi gucunga uruja n’uruza mu buryo bugezweho, kuko hazashyirwaho uburyo bugezweho bwo gukurikirana imodoka ku gihe, bikazatuma zisaranganywa aho zikenewe, bityo abagenzi bakabona serivisi ihoraho kandi mu mihanda yose. Ni gahunda kandi, izarangwa no kurengera

Leave feedback about this