Abana bo mu mihanda, ubu bamaze guhinduka ababyeyi na bo, bagaragaza ko nta kindi biteze ko abana babo bazaba, uretse kuzibera mu mihanda nabo (Marine nk’uko biyita).
Ibi babishingiraho ubwo baba bagaragaza ko ubuzima aba bana baba baravukiyemo, uretse no gukura bakazabaho nabi, ahubwo banagaragaza ko abenshi bapfa bakiri bato, bazize imibereho mibi yo mu muhanda.
Mignone (amazina yahwe) ubu ufite umwana w’amezi 3, babana mu mihanda ya Nyabugogo agaragaza ko umwana we wa mbere yapfuye, atazi neza ikintu cyamwishe.
Ati “Gupfa gusa se ahubwo, ntabwo ari njyewe njyenyine wapfushije umwana aha, niba aya mazi ya ruhurura abamo uburozi mu bana, ntiwambaza pe. Nagiye kubona mbona akana kanjye gafashwe n’ibintu bimeze nk’umusonga, haciye nk’amasaha angahe karapfa”.
Uyu mubyeyi na we w’imyaka 17 y’amavuko, avuga ko umwana we arembye yagiye yiruka aho yita iwabo, amushyira umukecuru bari baturanye ngo amurebere icyo umwana we arwaye, gusa avuga ko ari nk’aho yamugejejeyo yamaze gupfa ariko atamenye icyamwishe.
Umulisa Keza (amazina yahawe) na we ufite umwana w’umwaka yagize ati “Uyu mwana wanjye namubyariye muri gare ya Nyabugogo, ndi muri ubu buzima bwo mu muhanda, hari igihe ajya azana ubuheri kenshi, nkibaza wenda ko ari uko adakingiwe, ariko byagera aho bukazikiza, gusa mba nfite n’ubwoba ko no gupfa yanapfa kubera ko hari abandi bana hano bajya bapfa tutazi n’icyabishe.”
Uwamahoro Esther afite uruhinja rw’amezi 3, avuga ko atazi neza uko byagenze, kuko ubwo yafatwaga n’inda yamuriye cyane, akaza kwisanga yabyariye kwa muganga atazi n’uwahamugejeje.
Yagize ati “Ubu se nkubeshye ngo aba bana bacu bazaba iki kindi, bitari imbobo cyangwa abajura! Nibanaramuka babayeho, kuko twumva banavuga ngo umwana akingirwa inkingo nyinshi, ariko uwanjye yagize Imana abona urwo rumwe kuko namubyariye kwa muganga, izindi sinjya menya n’igihe byagereye.”
Aba babyeyi, uretse no kugira izi nshingano imburagihe, gusa banagaragaza ko ubuzima bw’abana babo bubatera agahinda n’ubwo bagaragaza ko nta kundi babigenza ngo babahe ubuzima bwiza, nk’uko umubyeyi wese aba yifuriza uwo yabyaye ineza.
Ingabire Kevine afite umwana w’umwaka ariko wavukiye ku mezi 6 avukana amagarama 900, avuga ko umwana aheruka kwitabwaho nk’izindi mpija akiri aho bashyira abana bavutse batagejeje igihe, naho nyuma y’uko bamumuhaye, bahise bajyana mu muhanda.
Ati “Nabyariye amezi 6, umwana bamushyira muri kuveze (couveuse) ku Muhima, nyuma baza kumumpa ngaruka hano mu muhanda, ubu yujuje umwaka n’igice aryama aho ndara akarya ibyo ndiye, akananywa ibyo nyoye. Ubwo se ntabeshya uragira ngo nkubwire ngo ni iki kindi azaba uretse kuba nka nyina, dore ko na se ntamuzi!”
Iragena Deborah we ni umubyeyi ufite umwana w’imyaka 4 ndetse akaba anatwite inda y’amezi 7, avuga ko we n’abana be ubuzima babayemo ari bumwe, kuko nta bundi bwisumbuyeho ngo abubahe.
Ati “Umwana wanjye ubu arengeje imyaka 4 nta gahunda n’imwe ireba abandi bana ijya imugeraho, guhera ku inkingo ndetse n’izindi gahunda zose. Ubwo nyine na we ni marine nka nyina, nadapfa azabaho tu.”
Ati “Biragoye ko abana bacu babaho ubundi buzima butandukanye n’ubwacu, keretse ari umuntu waje akamutwara. Naho ubundi tuba turi kumwe nabo, ejo baradufata batujyane kwa Kabuga n’abana bacu, nibanaturekura twongere dusubiraneyo na bo, gutyo gutyo…”
Ni abakandida b’indwara n’urupfu
Aba babyeyi babana n’abana babo mu buzima buteye inkeke, ari naho bamwe bavuga ko n’icyizere cy’uko bazakura nacyo kigoye.
Iragena ati “None se reka nkubwize ukuri, aha dusangira udutambaro duke tuba dufite, aho umwe yagakoresha ari mu mihango, yazayivamo akakamesa muri ruhurura, undi yazabona aho yakarambitse na we akakifashisha, ari nanko tudukoresha no kubana bacu, gutyo gutyo, ibyo kumenya ngo uyu yaba arwaye ibi ntabyo tureba pe. Ubwose aho aba bana batazapfa ahubwo ni hehe? Nibe natwe tuba twaramenyereye”
Uwamahoro nanwe yakomeje agaragaza ko bikomeye cyane ko umwana wabyawe n’abo baba mu mihanda atamera nk’abo.
Akomeza agira ati “Yewe, byaba ari nk’ubufindo kwa kundi gusa Imana yitoranyiriza umuntu akiri urusoro mu nda ya nyina, naho ubundi ni Marine tuba tubyara pe. Nibaticwa n’umwanda bakiri abana bazamera nkatwe, nonese natwe ko ari uku twisanze twabigenza dute?”
Umwanzuro wo kubyara uturuka hehe?
Aba babyeyi hafi ya bose bahurira mu kuba batazi abagabo babateye inda, ndetse na bake bazi abazibateye bakavuga ko batamenya iyo baba, iyo ubabajije impamvu bahitamo kubyara kandi babona nta cyizere cy’ubuzima, bose bahuriza mu kuba bataramenye uko batwise.
Uwizeye Peace twasanze afite agahinja yagize ati “Ubundi nkubeshye nakubwira ngo byagenze gute ngo ntwite, cyangwa ngo ni nde wanteye inda, icyakora nibaza nari nasinze tu… Ubundi sinkunda inzoga kuko zijya zinshobora, ariko iyo hakonje hari igihe abasore tubana hano bajya kuzana utuyoga kugira ngo dushyuhe.”
Iragena Deborah yagize ati “Erega hari igihe umugabo cyangwa umusore akubeshya ngo agiye kugufasha uve mu buzima bw’ububobo urimo, akakubeshya gukundana, bikarangira yaguteye inda utanamenya aho umubariza, muba mwarahuriye muri iyi mihanda na we agenda gutyo.”
Bariya bantu bagira amahane tubagendera kure….
Abajyanama b’ubuzima ni bamwe mu bakora akazi katoroshye ko gufasha abaturage, mu gushaka kumenya icyo bafasha aba bana mu bijyanye no kubakingiza nk’abandi bana.
Bisengimana Gentil, Umujyanama w’ubuzima mu Mudugudu w’Ubumwe Akagali k’Akabeza ari naho aba bana bagaragara, yagize ati “Urabizi ko bariya bantu bagira amahane, rero dutinya kujyayo ngo batatugirira nabi bigatuma tubagendera kure, ariko uje atugana turamufasha, gusa ubwo tumenye ko abana babo badakingiye tuzashaka uko tubageraho tubakangurire kujya kubakingiza”.
Ntawurikura Simeon, Umuyobozi wungirije w’Akagali ka Akabahizi buvuga ko nta buryo babasha kubonamo abo bana ngo bakingirwe uretse gufata ababyeyi babo bakabajyanana na bo mu bigo ngororamuco, bakaba ariho bajya guhererwa izo nkingo,
Ati ” Kubageraho ngo ubabwire ko hari ubukangurambaga bwo gukingira abana biba ari ikibazo, icyo dukora dufatanije n’inzego z’umutekano, ni ukubafata tukabajyana mu bigo ngororamuco kuko iyo bagezeyo niho izo serivise abana babo bazihererwa”.
Ministeri y’Ubuzima iti “Biragoye”
Umuyobozi wa gahunda y’ikingira mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), Sibomana Hassan, avuga ko kuba ntahazwi aba bana bo mu mihanda babarizwa, biri mu bituma batabasha kubageraho ngo bakingire abana babo.
Ati “Biragoye kugira ngo tugere kuri bariya bana kuko utamenya ahantu baba hazwi, ni cyo kibazo gihari, ariko twebwe mu nkingo nta mwana n’umwe ukumiriwe kuba yaza gufata urukingo, aho yaba aturutse hose yaba afite ubwishingizi cyangwa atabufite, uretse kuba bakwitinya ntibajye ku mavuriro, ariko yahageze ntawe ugombye kutamuha urukingo. Dutekereza ahubwo ko ibibazo by’abo bana bashobora kutaboneka kuko utamenya ngo babarizwa hehe, ari nabyo bituma wenda gutanga inkingo bitagera ku kigero 100% ari abo bantu tutazi ngo baba hehe ngo tubagereho? Ariko ikibazo banabarizwahe, ko aricyo kibazo tunagira?”
Akomeza agira ati “Ubundi hirya no hino mu midugudu dukoresha abajyanama b’ubuzima ku buryo ntekereza ko mu bahabwa inkingo bakabaye barimo.Kugira ngo rero nkubwire ngo barakingirwa cyangwa ntibakingirwa umuntu atagendeye ku mibare yabo biragoye, kuko ntiwamenya ngo ni bangahe, babarizwa hehe?”
Evariste Murwanashyaka, Umuhuzabikorwa w’impuzamiryango iharanira Uburenganzira bwa Muntu (CLADHO), akaba n’umugenzuzi w’uburenganzira bw’umwana avuga ko ikibazo cy’aba bana kiremereye cyane, kuko bahuriramo n’ibibazo byinshi bityo ko bakwiye gukurwa mu mihanda bagashyirwa ahantu hamwe bagahabwa ababakurikina bashinzwe ibibazo byo mu mutwe ndetse n’iby’abana wazajya ubatega amatwi mu gihe bafite ibibazo.

Ati “Ibibazo by’abana bo mu mihanda ni ibibazo biremereye binagira ingaruka nyinshi zirimo no guterwa inda zitateganijwe, kuko nta mwana wakabaye avukira mu muhanda, ni ikibazo twagejeje no kuri NCDA ko hakwiye kurebwa uburyo cyangwa ingamba hakajyaho ama site y’abo bana, hagashyirwa ama biro arimo umuganga usobanukiwe ibibazo byo mu mutwe n’ibibazo by’abana, ku buryo ugize ikibazo aba azi ahantu asanga umuntu umufitiye impuhwe agenda akisanzuraho yaba ugize ikibazo cyo gufatwa ku ngufu agaterwa inda itateguwe, yaba arwaye, cyangwa umwana akeneye inkingo bakamufasha. Ariko hakanashyirwaho ingamba zo kuvuga ngo ni tunamufasha arava mu muhanda gute, mu buryo bwa burundu?”
Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2012 na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) ifatanyije n’Inama y’Igihugu y’Abana (NCC), bwagaragaje ko abana bo mu muhanda bagabanyijemo ibyiciro bibiri by’ingenzi: 53% ni abana bo mu muhanda burundu, bivuze ko nta muryango bagira, mu gihe 47% ari abana bo ku muhanda, bamara umunsi hanze ariko bagataha iwabo ninjoro. Benshi muri bo bakiri bato cyane, hari n’abatarageza ku myaka 10.
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, iheruka, igaragaza ko mu Rwanda abana basaga 96% mu gihugu baba bamaze kwakira urukingo rwuzuye (cyangwa hafi yaho) mu rwego rwa gahunda isanzwe y’inkingo.
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, OMS, rivuga ko ku Isi hari indwara 30 zitangirwa inkingo gusa haracyari icyuho cy’abo zitageraho kuko nko mu 2023, abana Miliyoni 22 ku Isi batabashije kubona inkingo bari bakeneye.
Nk’uko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gufasha abana bo ku muhanda, National Rehabilitation Service(NRS) kibivuga, nta mwana n’umwe akwiriye kuba ku muhanda.
Abana bose bakwiye kubona uburere, umuryango n’amahirwe yo kwiga cyangwa. NRS ifasha aba bana gusubira mu miryango yabo cyangwa mu bigo by’imyuga n’uburezi, kugira ngo bahindure ubuzima bwabo kandi bagire ejo hazaza heza. Ibi byose byerekana ko n’abana bakurira cyangwa baba ku muhanda bashobora guhindura ubuzima bwabo binyuze mu bufatanye bwa leta, sosiyete n’imiryango yabo.
Mukanyandwi Marie Louise

Leave feedback about this