Abashinzwe iby’imari bagaragaza ko Abanyarwanda 23% bizigamira ariko batagana ibigo by’imari, ahubwo bashyira amafaranga yabo mu bimina n’ahandi, bikaba ari ikibazo kuko hashobora kuba ibiza cyangwa ubujura, bagahomba kuko batabona aho babariza.
Ibi ni ibyagarutsweho kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Ugushyingo 2025, ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe Kuzigama, igikorwa cyabereye mu Karere ka Ngoma.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), igaragaza ko abantu bizigamira mu buryo bwizewe ari 14.4%, mu gihe Leta yihaye intego y’uko mu myaka ine iri imbere, abizigamira bazaba bageze kuri 25.9%, icyakora imibare inagaragaza ko hakiri Abanyarwanda 3% bakibika amafaranga mu ngo zabo.
Ubushakashatsi bwa FinScope 2024, bukorwa buri nyuma y’imyaka ine, bwagaragaje ko Abanyarwanda bagera kuri 96%, bagerwaho na serivisi z’imari bavuye kuri 93% mu mwaka wa 2020.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe amabanki n’ibigo by’imari bitari amabanki muri MINECOFIN, Cyrille Hategekimana, yavuze ko buri muntu agize umuco wo kuzigama, bazagira Igihugu gikomeye kuko kutizigamira bigira ingaruka mbi.
Ati “Ubwizigame bwacu nibwo buzavamo igishoro, bityo tubona urwunguko rugiturukaho tugatera imbere, tukaba Abanyarwanda bakomeye, batekanye, bigize, tudateze y’uko hari undi uzaza kudufasha kugira ngo tubashe kubaho.”

Kantarama ucururiza mu Karere ka Ngoma, yavuze ko yatangiye yibikira mu kimina aho we na bagenzi be babikaga igiceri cya 100 buri munsi, bityo nyuma y’imyaka ibiri barashe ku ntego, afata ibihumbo 50 atangira gucuruza.
Ati “Ubwo bucuruzi nabutangiye muri 2000, nacuruzaga imyenda nkarema amasoko atandukanye, byarankundiye bigenda neza none aho ngeze ubu harashimishije kuko niyubakiye inzu ncururizamo. Iyo hatabaho kwiyemeza nkizigamira nubwo twari duke, sinari kuba ngeze aho ndi ubu, ngashimira abayobozi badushishikarije kwizigamira.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nathalie Niyonagira, yongeye kwibutsa abaturage ko kwizigamira ari rwo rufunguzo rw’ubukire, ndetse bigatuma uwizigamiye agira amasaziro meza.
Ati “Ndashishikariza abaturage b’Akarere ka Ngoma gukomeza kugira umuco wo kuzigama, ariko by’umwihariko mukoresha serivisi z’imari zinyuranye, iz’ubwishingizi n’ubwiteganyirize n’izindi, hagamijwe gukomeza gufasha abaturage kugira umuco wo kuzigama bityo imbere habo hazabe ari heza.”
Icyumweru cyo kuzigama cyasorejwe i Ngoma kuriuyu wa Gatanu, cyatangirijwe mu Karere ka Gicumbi ku itariki 31 Ukwakira 2025, kikaba cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Zigama, Shora Imari Wigire”.




Leave feedback about this