May 19, 2025
Kigali City - Rwanda
Amakuru

Abakobwa bakanguriwe kwiga TVET kuko atari amashuri y’abahungu gusa

Binyuze muri gahunda yo gushimangira uburezi budaheza, Abasalesiyani ba Don Bosco bateguye ubukangurambaga bwabaye ku wa Gatandatu tariki 17 Gicurasi 2025, bufite insangamatsiko igira iti “Mpagarariye uburezi budaheza” .

Ni ubukangurambaga bwahuje abanyeshuri, abayobozi n’inzego z’ibanze baganira ku buringanire n’ubwuzuzanye, ndetse no kongerera ubushobozi abagenerwabikorwa mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET), binyuze mu mushinga ushyigikiwe na ‘Don Bosco Tech Africa’.

Bamwe mu banyeshuri biga mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro muri Don Bosco TVET, bavuga ko ubu bari ku rugero rumwe kandi rushimishije mu kwiga imyuga haba ku bahungu n’abakobwa.

Umugwaneza Marie Louise Audrey wiga mu bijyanye n’amashanyarazi muri Don Bosco TVET, avuga ko nubwo bataragera ku rugero rushimishije ariko nk’abakobwa bitinyutse babasha kwiga imyuga, abandi bumva ko bitashobokera abakobwa.

Ati “Kwiga imyuga byatumye abakobwa twitinyuka, twumva ko natwe hari icyo twageraho n’ubwo rimwe na rimwe kubona twiga turi bake biduca integer. Ntabwo turagera ku rwego rwo kwitinyuka cyane, turacyari hasi kuko usanga abakobwa ari nka 5 mu ishuri  abahungu ari nka 40. Gusa ababirimo bidufasha kumva ko natwe hari icyo twageraho mu gihe tutari kumwe na basaza bacu, tukumva ko intambwe batera natwe twayitera”.

Alliance ni umunyeshuri  wiga mu mashanyarazi muri Don Bosco, avuga ko umubare w’abakobwa ukiri muke mu mashuri bigamo, kuko akenshi bifatwa nk’imirimo ivunanye ihabwa abahungu.

Ati “Tugendeye nko kuri uno mwaka mu ishuri ry’amashanyarazi mu wa 3 higamo abakobwa 9, usanga rero badahagije kuko urebye nko mu wa gatanu usanga higamo abahungu 56 nta mukobwa numwe wigamo. Ugiye kureba mu ma TVET rero usanga umubare w’abakobwa ukiri muto cyane, kuko bazamuka barishyizemo kuziga amasiyanse bigatuma abajya mu ma TVET baba bake cyane, kuko imirimo ikorerwamo ikomeye isaba ingufu nyinshi”.

Uwamahoro Vanessa yiga ibijyanye n’amazi, na we n’ubwo ari umukobwa wiga muri TVET kandi abikunze, agaragaza ko bagenzi be bataritinyuka bakwiye kumva ko bishoboka.

Abakobwa bakanguriwe kwiga TVET kuko atari amashuri y’abahungu gusa

Ati “Usanga abakobwa bitinya bavuga ko nta mukobwa ukwiye kwiga TVET, ugasanga niba bayoherejemo umwana, umubyeyi we atabyumva akavuga ko atari amasomo y’abakobwa. Nkanjye nagize amahirwe ababyeyi banjye barabinkundisha bambwira ko nta masomo y’abakobwa nta n’ay’abahungu, ko hari abakobwa babyize kandi bibatunze bikanabatungira umuryango”.

Uzamureba Clementine ushinzwe uburinganire muri Don Bosco Gatenga, avuga ko umubare w’abakobwa bitabira imyuga n’ubumenyingiro muri Don Bosco wiyongereye.

Ati “Mbere muri Don Bosco harimo ikibazo gikomeye cy’umubare  muke  w’abana b’abakobwa biga imyuga n’ubumenyingiro, by’umwihariko mubiga amazi n’amashanyarazi barabitinyaga. Ikibazo cyari gihari baburaga umuntu ubatera imbaraga, ubu baritinyutse bahabwa ubujyanama, ni ikintu cyiza cyaje muri iki kigo kitahabaga, no mu bindi bigo by’Abaseliziyane ba Don Bosco hari hari ikibazo cy’uko nta wabegeraga”.

Umugenzuzi w’uburezi mu Murenge wa Gatenga, Basigayabo Jean Bosco, yavuze ko abana b’abakobwa badakwiye kwibona mu masiyansi gusa.

Ati “Igishimishije ntabwo gusobanura kwacu bitubera imfabusa, abantu bagenda babyumva buhoro buhoro, kera abakobwa bitinyaga muri siyanse none ubu bamaze kuyumva neza. Dufite ikizere ko n’imyuga n’ubumenyingiro bizagera ku rwego rushimishije dushaka, kandi ni yo nzira turimo nk’uko turi hafi kugera kuri 40% hano muri Don Bosco, abakobwa baritabira imyuga”.

Basigayabo akomeza avuga ko hari intambwe imaze guterwa mu bana b’abakobwa ugereranije no hambere.

Ati “Murabizi ko mu mateka y’Igihugu cyacu hari imyumvire iri hasi, ivuga ko nta mukobwa ushobora kwiga ubwubatsi, amashanyarizi, bakumva ko byahariwe abahungu, ariko kubera ubukangurambaga bunyuranye, ubu abana bose barabyiga. Urumva nk’abanyeshuri 170 muri 500 ni hafi 40%, ni urugendo rushimishije, ariko nanone rugikomeza”.

Bahamya ko umubare w’abakobwa ugenda wiyongera mu mashuri ya TVET

Mu mwaka wa 2022-2023 Don Bosco itangira, yatangiranye abana b’abakobwa 60 biga bataha  mu bahungu 285 bose hanwe ari 345. Naho mu mwaka wa 2023-2024   nibwo TVET yaje gukorera mu Gatenga ndetse no kuri Muhazi, icyo gihe hakiriwe abakobwa 168 bavuye kuri 60 naho abahungu bari 270, bose hamwe ari 562.

Mukanyandwi Marie Louise

Leave feedback about this

  • Quality
  • Price
  • Service

PROS

+
Add Field

CONS

+
Add Field
Choose Image
Choose Video