Ibi ni ibyakozwe muri gahunda umujyi wa Kigali wihaye yo gutera ibiti mu rwego rwo kuwurimbisha, ndetse no kugira ngo abahatuye bahumeke umwuka mwiza.
Ikigo GS Mutagatifu Visenti Pallotti giherereye mu Murenge wa Gikondo Akarere ka Kicukiro, nacyo nticyatanzwe muri iyo ntego yo kurimbisha Kigali, kuko bateye ibiti bigera ku 120 mu rwego rwo kurimbisha ikigo cyabo no kugira ngo abahiga bahumeke umwuka mwiza ndetse babone n’amahumbezi banasigasira ibidukikije.
Abanyeshuri bishimiye ko bagize uruhare mu kurimbisha ikigo cyabo, ndetse ko ibiti bateye nibikura bizagirira akamaro abazahiga, kuko bazagira umwuka mwiza bahumeka, ndetse banigire ahantu heza.
Umwe muri bo yavuze ko gutera ibiti ari igikorwa cyiza, kuko usibye kuba bituma ikigo gisa neza, binafasha mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, aho bikurura imvura maze ikagwa ibihingwa bikabasha kubaho neza.

Abayobozi b’ikigo ndetse n’abahagarariye inama y’ababyeyi bari baje kwifatanya n’abana gutera ibiti ku kigo, nabo bishimiye kuba hatewe ibiti, kuko ikigo kiba gikeneye ahantu heza abana bakabona uko biga batuje.
Bashishikarije kandi abana kurinda no kubungabunga ibyo biti, kugira ngo bizakure neza, birinda kubikandagira no kubyangiza ahubwo bakabifata neza kugira ngo bizagire akamaro bitegerejweho.
Ikigo cya Mutagatifu Visenti Pallotti gifite ahantu hahagije abana bidagadurira, ku buryo hatewe ibiti hazajya haboneka umwuka mwiza kurushaho.
Ibyo biti kandi bije bisanga ibindi byari bihateye, ku buryo nibikura uzahasanga ubusitani bunogeye amaso, umwana wese akazifuza kuba yahigira.
Iki kigo gifite icyiciro cy’amashuri abanza (primaire) ndetse n’ayisumbuye (secondaire) harimo sections 3 arizo Arts and Humanity, LFK (Literature Kinyarwada and French) na MS2 ya siyansi.



Titi Léopold

Leave feedback about this