Ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza ku rwego rw’Igihugu byatangirijwe ku Rwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Filippo Smaldone, mu Karere ka Nyarugenge, igikorwa cyayobowe na Minisitiri w’Uburezi, Dr Joseph Nsengimana, hakaba hari kandi Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi mu Mashuri, NESA, Dr. Bahati Bernard n’abandi batandukanye.
Ibizamini byatangijwe kuri uyu wa 30 Kamena 2025, bikazakorwa mu gihe cy’iminsi itatu, aho abanyeshuri basaga ibihumbi 220 ari bo bagomba kucyitabira.
Minisitiri Nsengimana ubwo yatangizaga iki gikorwa, yavuze ko ibi bizamini bizerekana intsinzi yabo, kugira ngo babashe kujya mu mashuri yisumbuye.
Ati “Ibizamini bagiye gukora bizerekana niba batsinze kugira ngo bashobore kujya mu mashuri yisumbuye. Turabasaba ko babikora neza bakatsinda”.

Minisitiri Nsengimana yanagaye ahagiye haboneka abanyeshuri bakopezwa ibizami n’abarimu, avuga ko atari umuco.
Ati “Gukopera ntabwo ari umuco ugomba kubaho, aho byagiye biba hagiye hashyirwaho ingamba kugira ngo bye kongera. Turizera ko ntaho byagiye biba cyane cyane muri uyu mwaka, ntabwo ari ibintu byari bikwiye kubaho na gato”.
Uyu muyobozi yanavuze kandi ko abana bafite ubumuga butandukanye hari uburyo bwo barimo gufashwa, bagakora ibizamini uko bikwiye kuko ari uburenganzira bwabo kandi bugomba kubahirizwa.
Ati “Abana bafite ubumuga na bo bagomba kwiga, ni abana nk’abandi. Nk’aha hari abana bafite ubumuga bwo kutumva, bakoresha ururimi rw’amarenga mu kwiga, ubwo rero no kubazwa, amabwiriza bahabwa bakoresha urwo rurimi kandi barafashwa. REB yagiye ishyiraho gahunda zijyanye n’uko abana bafite ubumuga bashobora kwiga kandi bagatsinda.”
Abanyeshuri batangiye ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri abanza bitegura kujya mu yisumbuye ni 220,840 barimo abakobwa 120,635 n’abahungu 100,205 ndetse n’abafite ubumuga 643. Bazakora amasomo atanu arimo Imibare, Ikinyarwanda, Icyongereza, Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (SET) n’Ubumenyi rusange n’iyobokamana.

Mukanyandwi Marie Louise
Leave feedback about this