Ikipe y’igihugu cya Australia yegukanye isiganwa ry’Isi ry’amagare mu matsinda 2025, aho abagore baba bavanze n’abagabo, bakaba bakoresheje iminota 54 n’amasegonda 30, mu ntera y’ibilometero 41.8 birutse kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Nzeri 2025.
Iyi kipeya Austaria yatwaye umudali wa Zahabu, ikaba yakurikiwe n’iy’u Bufaransa bwegukanye umudali wa Feza, naho u Busuwisi bukegukana umwanya wa gatatu butwara umudali w’Umuringa.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda nayo yahatanye muri iki cyiciro, yo yaje ku mwanya wa 11 mu makipe 15 yarushanijwe, ikoresheje isaha imwe n’iminota itatu n’amasegonda umunani.
Isiganwa ry’uyu munsi ryahagurukiraga kuri Kigali Convention Centre, ahaba hari abantu benshi baba baje kwihera ijisho ibyo birori banaha morali abakinnyi, ndetse rikaba ari na ho risorezwa, mugihe mu byiciro byabanje abasiganwa bahagurukiraga muri BK Arena.
Kuri uyu wa Kane tariki 25 Nzeri 2025, bazasiganwa bari mu kivunge(Road Race) mu bagore batarengeje imyaka 23, bikaba biteganyijwe ko hazasiganwa abakinnyi 84 ku ntera y’ibilometero 119.3.
Leave feedback about this