Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yasabye ba Ofisiye bakuru basoje amasomo mu ishuri rikuru rya Gisirikare (Rwanda Defence Force Command and Staff College), kwifashisha ubumenyi bahawe mu bizamura iterambere ry’umutekano w’ibihugu bakomokamo.
Yabibabwiriye mu gikorwa cyo gusoza amasomo ya Gisirikare (Senior Command and Staff Course) icyiciro cya 13, i Nyakinama mu Karere ka Musanze ku wa 16 Kamena.
Abo ba Ofisiye bakuru 108 bashyikirijwe impamyabumenyi, baturutse mu bihugu 20, muri byo 19 ni ibya Afurika na kimwe cyo muri Aziya.
Muri abo banyeshuri, 26 ni abanyamahanga, 82 ni Abanyarwanda barimo 78 bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), babiri bo muri Polisi y’u Rwanda na babiri bo mu Rwego rushinzwe igorora (RCS).
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, yababwiye ko intambwe bateye idakwiye gukoreshwa mu nyungu zabo, ahubwo ko ikwiye gufatwa nk’igishoro gikomeye mu kubaka umutekano mu bihugu byabo.

Ati ‟Banyeshuri musoje amasomo, iyi ntambwe nziza ntabwo ari iyanyu ku giti cyanyu gusa, nibe nk’igishoro gikomeye mu iterambere ry’umutekano ku bihugu byacu”.
Yunzemo ko ishuri rikuru rya gisirikare rya RDF rigira uruhare runini mu gutegura abayobozi bashoboye, mu guhangana n’ibibazo by’umutekano bikomeje kugorana muri iki gihe.
Ati“Si ishuri gusa, ni urufatiro dukesha kubaka ejo hazaza h’ingabo zacu. Binyuze muri iyi gahunda, abasirikare bakuru bacu babonye ubumenyi mu bya gisirikare ndetse n’ubushishozi mu miyoborere, bituma baba biteguye gukora neza mu Isi igoye mu bijyanye n’umutekano.”
Umunyarwanda Col Dr. Dan Gatsinzi ni we wahawe igihembo cy’indashyikirwa mu basoje ayo masomo, akavuga ko ari intambwe ikomeye mu kubungabunga umutekano mu Isi ya none yuzuye impinduka.
Ati ‟Aya masomo ari mu rwego rujyanye no kuyobora ingabo ku rwego rwa Division (Intara) no ku rwego rwa Brigade. Ni n’umwanya wo kumenya neza izo ngabo, uziyobora ute bijyanye cyane n’igihe tugezemo, kuko ibihe bigenda bihinduka, murabona ibibazo biri ku Isi hose. Ntabwo ibihe twarimo mu myaka 10 ishize ari byo turimo uyu munsi, ayo masomo ahuza imyigire y’ibihe byahise n’ibihe tugezemo”.

Ba Ofisiye bo mu bindi bihugu bishimiye uko bakiriwe mu Rwanda, aho bavuze ko ari Igihugu cyiza, ku buryo bumvaga nk’aho bari iwabo.
Ibihugu byohereje abanyeshuri muri aya masomo ni Benin, Botswana, Burkina Faso, Repubulika ya Centrafrica, Eswatini, Ethiopia, Ghana, Guinea, Jordan, Kenya, Malawi, Mali, Mozambique, Niger, Nigeria, Rwanda, Sudani y’Epfo, Tanzania, Uganda na Zambia.


Leave feedback about this