UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Imikino Bidasubirwaho Arsenal yegukanye Gyökeres
Imikino

Bidasubirwaho Arsenal yegukanye Gyökeres

Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza nyuma y’igihe kinini yirukanka kuri rutahizamu utyaye, Viktor Einar Gyökeres, byarangiye imuguze Miliyoni 80 z’Amayero, harimo n’inyongera zizagenda zitangwa bitewe n’uko azaba yitwaye, ndetse yemeza ko izajya imuhemba ayagera ku bihumbi 200 by’Amayero mu cyumweru, ibyo bikamugira igihangange mu bahabwa agatubutse muri iyi kipe y’Abarashi.

Amateka ya Gyökeres

Amazina ye yose yitwa Viktor Einar Gyökeres, akaba yavutse ku itariki ya 4 Kamena 1998 i Stockholm mu gihugu cya Suwede. Afite inkomoko mu gihugu cya  Hungary kuko sekuru yari afite ubwenegihugu bubiri: Suwede na Hungari.

Yatangiye gukina akiri umwana mu ikipe y’umudugudu, atangira kugenda yigaragaza kugeza ubwo yaje kujya muri akademi ya IF Brommapojkarna yo mu gace k’iwabo mu mujyi wa Stockholm, aho yayigezemo afite imyaka 5 gusa. 

Kmyaka 14, yaje kwimukira mu ikipe ya Junior ya IF Brommapojkarna, izwiho kuzamura impano nyinshi mu mupira w’abasore muri Suwede. Mu mwaka wa 2015, yinjiye mu ikipe nkuru y’iyo kipe, ayikinira mu cyiciro cya kabiri cya Suwede (Superettan), maze atangira kwiyerekana nk’umukinnyi ushoboye.

Mu mwaka wa 2017 yatsinze ibitego bitatu bwa mbere (hatrick), maze bifasha  ikipe ye kuzamuka mu cyiciro cya mbere.

Amakipe yakiniye: 2015 kugeza 2017 yakiniye IF Brommapojkarna, 2017 kugeza 2021 yakiniye ikipe ya Brighton & Hove Albion ariko ntiyabona umwanya uhagije wo gukina, kuko yakinaga mu batarengeje imyaka 23, ariko yari yishimiye kugera muri iyi shampiona ikunzwe ku isi.

Ntibyatinze maze kuva 2019 kugeza 2020 atizwa mu ikipe ya FC St. Pauli yo mu Budage, aho noneho yatangiye neza kubona inshundura karahava. Muri 2020 yagarutse mu Bwongereza ariko nanone ku ntizanyo, aho Brighton & Hove Albion yamutije mu ikipe ya Coventry City maze iza no kumugura burundu ayikinira kuva 2021 kugeza 2023. Aha ni ho yatangiye kwigaragaza neza ko ari rutahizamu uzateza ikibazo ba myugariro b’amakipe yose bazahura.

Muri uwo mwaka yatsinze ibitego 21 maze atangira kwamamara atyo, abafana nabo batangira kumwiyumvamo bikomeye. Kuva 2023 kugeza 2025 yakiniye ikipe ya Sporting CP yo muri Portugal aho muri seasons ebyiri yayikiniye yatsinzemo ibitego 97 mu mikino 102, bikamugira rutahizamu ufite ibitego byinshi ku mugabane w’Uburayi, bigatuma Arsenal imubenguka maze ubu ikaba imwegukanye burundu ikamusinyisha imyaka 5 yose. 

Uyu muhungu abafana ba Arsenal bishimiye cyane, iyi kipe na yo yamuhaye icyubahiro cyo kumuha numero 14, numero yubahwa cyane muri iyi kipe, kubera igihangange Thierry Henry wayambaye akayikoreraho ibitangaza.

Gyokeres kandi na we yagaragaje umuhate wo kujya muri iyi kipe, kuko yari yanze gusubira mu myitozo y’ikipe ya Sporting. Avuga kandi ko azahamenyera byoroshye kubera bagenzi be bo mu gihugu gitiranye n’icye aricyo Noruveje, barimo Kapiteni wayo Martin Odegard ndetse n’abandi. Uyu mukinnyi Arsenal imwitezeho gutwara ibikombe dore ko iheruka igikombe cya shampiona muri 2004, aho yagitwaraga idatsinzwe, kandi ikaba itarakora ku gikombe cya Champios League, gikomeye ku mugabane w’u Burayi. Reka tumwifurize amahirwe masa

Titi Léopold

Exit mobile version