UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Ibidukikije Icyicaro cy’Umuryango wita ku bidukikije muri EAC kigiye kwimurirwa mu Rwanda
Ibidukikije

Icyicaro cy’Umuryango wita ku bidukikije muri EAC kigiye kwimurirwa mu Rwanda

Federasiyo yita ku bidukikije muri Afurica y’Iburasirazuba (East Africa Green Federation), mu nama yayo yabaye ku wa 26 Nyakanga 2025 ikakirwa n’ishyaka riharanira Demokarasi no kubungabunga ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), yemeje ko ikicaro cyawo cyari kiri muri Uganda cyakwimukira mu Rwanda, nk’uko byemejwe n’abari bahagarariye uwo muryango baturutse mu bihugu binyamuryango aribyo u Rwanda, Burundi, Somalia, Kenya na Uganda.

Muri iyi nama, Uganda na Kenya byabanje kwikura mu bahatanira uwo mwanya biharira u Rwanda, ndetse by’umwihariko uwari uhagarariye uyu muryango mu gihugu cya Somalia, Bwana Said avuga ko we akigera mu Rwanda akareba uko rumeze n’aho rugeze, yagize inzozi z’uko iki kicaro kigomba kuba mu Rwanda. Umunyamakuru amubajije izo nzozi yarose, Said yamusubije ati “Ejo nageze i Kigali nyuma ya saa sita, ndeba uko hameze, ukuntu Igihugu gitekanye, gifite isuku, gifite demokarasi isesuye, nifuza ko ikicaro cy’urugaga rwacu nka Afurika y’Iburasirazuba kibaye mu Rwanda byaba byiza kurushaho, kuko byatuma uru rugaga rwacu rutera imbere kurushaho.”

Mu ijambo ry’Umuyobozi mukuru wa Green Party, Dr Frank Habineza, yavuze ko ari ibyo kwishimirwa kuba icyicaro cy’uru rugaga muri Afurika y’Iburasirazuba kigiye kuza mu Rwanda, kuko ruzungukiramo byinshi.

Yagize ati “Tuzabonamo inyungu nyinshi kuko Igihugu cyacu kimaze gushyiraho umurongo ufatika wo kwakira inama mpuzamahanga, natwe rero inama z’uru rugaga zizajya zibera ino aha, amadovize yinjire mu gihugu, amahoteri abone amafranga, abakozi babone amafranga, maze ubukungu bw’Igihugu bwiyongere”.

Ati “Icya kabiri turimo gushaka kubaka inzu tuzajya dukoreramo nk’ikicaro, ibyo nabyo bizatanga akazi ku Banyarwanda, ubwo urumva ko abantu bazajya bava hirya no hino baza mu Rwanda, ndetse nibinashoboka n’ikicaro cya Afurika twakizana hano. Urumva ko ibyo byose bizadufasha ndetse bikanafasha abanyamuryango bacu mu kubona amahugurwa atandukanye cyane cyane urubyiruko n’abagore. Tuzungurana ibitekerezo n’ihuriro ry’imitwe ya Politiki mu Rwanda, kuko naryo rifite gahunda yo guhugura urubyiruko n’abagore, mbese ni amata azaba abyaye amavuta.”

Uwungirije uhagarariye umuryango uharanira ibidukikije mu Burundi (Burundi Green Movement) ndetse akaba n’uwungirije AGF (African Green Federation), Bihirabake Anne Marie na we wari witabiriye iyo kongere, yavuze ko kwitabira iyi nama yigiyemo byinshi.

Ati “Mu bihugu byitabiriye byose, twahuye kugira ngo tugire ibyo twemeranyaho, ariko noneho tukaniga. Buri gihe tugomba kwiga kuko kuvuga ibidukikije, ihindagurika ry’ibihe, buri gihe tuba twiga. Ikindi kidasanzwe nuko ibiro byacu byabaga muri Uganda ubu tugiye kubyimurira i Kigali akaba ari ikintu kidasanzwe, namwe nk’abanyamakuru mugende mubibwire abantu bose, hanyuma ibikorwa byacu dukora nuko buri wese agomba gufata iya mbere tukabungabunga ibidukikije, tukarwanya ibyatera ihindagurika ry’ikirere, ntihagire n’umwe usigara inyuma twese duhagurukire hamwe”.

Ati “Umuryango wacu kandi ntureba gusa ibidukikije, tureba umutekano, amahoro, uburinganire, si byiza ko hagira usigara inyuma mu iterambere, kuko usigaye inyuma aba ameze nk’ibuye riri mu rukweto rw’uwiruka. Duhagurukire rimwe twese dutezanye imbere.”

Titi Léopold

Exit mobile version