Ni mu kiganiro n’itangazamakuru ubwo ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwasobanuraga aho bugeze mu iterambere, ndetse no kwesa imihigo, na cyane ko izina ry’ubutore ry’ako karere ari ABESAMIHIGO. Mu bibazo bitandukanye babajijwe n’itangazamakuru, abayobozi b’akarere bagaragaje ishusho yako, haba mu bukungu, imibereho myiza ndetse n’iterambere, dore ko Kamonyi iri mu turere tugenda duturwa cyane kubera kuba mu nkengero z’Umugi wa Kigali, aho Umurenge wa Runda uza mu mirenge itatu ya mbere ituwe mu Rwanda.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere, yatanze ishusho y’akarere abereye umuyobozi, kakaba kagizwe n’imirenge 12, utugari 59, imidugudu 317, gafite ubuso bwa km2 655.5 butuyeho abaturage 450,849 bibumbiye mu ngo 116.378. Ni akarere karimo kugenda gaturwa cyane ku buryo kugeza ubu gafite ubucucike bw’abaturage 688/km2.
Mu bibazo byabajijwe, harimo ikorwa ry’umuhanda wa Karama uhereye ku kiraro cya Kinyaruka uzamuka mu Murenge wa Kayumbu, abaturage barashima uko uri gukorwa, ariko ukaba utararangira. Mayor Nahayo yavuze ko bitaye cyane ku hafite ikibazo cyo kwangirika aba ariho bibandaho, kandi ko uko ubushobozi bugenda buboneka n’ahandi hazakorwa. Yavuze kandi hibanzwe cyane ku kureba uko abarwayi bagera ku kigo nderabuzima kiri mu Murenge wa Kayumbu, ndetse no kugera ku bitaro bya Remera-Rukoma biboroheye.
Yanavuze kandi ku biraro bikenewe kubakwa, ko hari ibisaba ubundi bushobozi n’amikoro ari hejuru bagomba kureba aho yaturuka, ariko hari n’ibindi bagerageza gukora ku bufatanye n’abaturage nko mu muganda, bidasaba gutegereza ingengo y’imari.
Ibyo bijyana kandi no gukora ibiraro byo mu kirere, aho hari icyuzuye mu Murenge wa Nyarubaka, ndetse no mu wa Kayenzi.
Ku kibazo kijyanye n’amashanyarazi, yavuze ko bageze ku kigero cya 66.7 ariko ku bufatanye na REG bazakomeza kwegereza abaturage umuriro, kuko henshi hatangiye kugezwa amapoto kandi bizeye ko bizagenda neza.
Hazibandwa cyane ku bigo, ndetse na santere z’ubucuruzi, kuko inyigo yarakozwe kandi hose haragezwe bizakorwa vuba.
Ikibazo cy’umuhanda uca Kabuga mu Murenge wa Ngamba, uyu muhanda kuva Kamuhanda kugenda uciye ku nkengero za Nyabarongo ukagera hafi ku bitaro bya Remera-Rukoma, uyu ufite ibiLometero hafi 22, yavuze ko bagiye gutangira kuwukora vuba, ku buryo icyo gice cyose kizabasha kubona imigenderanire n’imihahiranire mu buryo bworoshye. Ukaba uzakorwa ku bufatanye n’ikigo RTDA, ku buryo hatagize izindi mbogamizi zizamo, mu ntangiriro z’umwaka utaha umuhanda watangira kubakwa.
Ku kibazo cy’umuhanda munini ujya Muhanga udacaniye (udafite amatara yo ku mihanda amurika nijoro), Mayor yasubije ko byatewe nuko uyu muhanda uri mu mihanda igomba kwagurwa, bityo kuwucanira bikaba byarabaye bihagaze, ndetse byanagaragaye ko hamwe na hamwe hari haratangiye kugezwa amapoto. Ibi kandi byanashimangiwe na Rosine KALISA umuyobozi wa REG mu karere ka Kamonyi.
Ku kibazo kijyanye n’ubucucike bugaragara mu mashuri, hasubijwe ko biterwa ahanini n’imbaraga zishyirwa mu gushishikariza abana bose kujya mu mashuri, ugasanga ibikorwa remezo bibaye bike, kandi nanone n’ubwiyongere bw’abantu baza gutura muri Kamonyi.
Ni umukoro rero ku Karere wo kongera inyubako z’amashuri kandi biri gukorwa nko mu Murenge wa Gacurabwenge, hari ibiri kubakwa Kayumbu ndetse n’ahandi hatandukanye, mbese ikibazo kirimo gukorwaho, no ku nkunga y’abafatanyabikorwa kandi bizagenda bikemuka.

Ku tugari tutarabasha kugerwaho n’umuriro, imirimo yaratangiye kandi irarimbanyije ku buryo mu gihe kitarambiranye akarere kose kazaba kabasha gucana.
Ikibazo cya serivisi y’irangamimerere igenda biguruntege, ndetse n’izindi serivisi usanga zishakwa n’abantu benshi, igikorwa nuko iyo hari ahagaragaye ko hari abantu benshi bakeneye serivisi, hiyambazwa abakozi bo mu yindi mirenge kugira ngo batange ubufasha. By’umwihariko ikibazo cy’irangamimerere, akenshi hanagiye habaho ikibazo muri serivisi z’IREMBO, ariko nacyo kiri kugenda gikemuka.
Ikibazo cy’abaganga ba Remera Rukoma batabona agahimbazamusyi, Visi Mayor ushinzwe Imibereho myiza yabaturage yasubije ko abaganga baberewemo ibirarane by’amezi atandatu, bikaba byaratewe n’inyunganizi ituruka muri MINISANTE imaze igihe itaboneka, ndetse n’andi ibitaro byinjiza na yo harimo ikibazo, kuko bagenderaga ku biciro bya 2016, haba kuri Mituweli cyangwa RSSB, kuko akenshi abaza kwivuza abenshi bakoresha Mituweli.
Ku bufatanye n’ubuvugizi bwa MINISANTE rero, harishimirwa ko ibiciro byazamutse, guhera tariki ya 1 Nyakanga ibiciro byariyongereye ku buryo hari icyizere ko RSSB izajya yishyura amafaranga ari hejuru, maze abakozi bakaba babonera ako gahimbazamusyi ku gihe, ndetse n’ibyo birarane bikazaboneka.
Titi Léopold