July 7, 2025
Kigali City - Rwanda
Amakuru

Texas: Abagera kuri 50 ni bo bamaze guhitanwa n’imyuzure

Imibare igaragaza ko abamenyekanye bishwe n’imyuzure i Texas mu majyepfo ya Leta zunze Ubumwe za Amerika, bamaze kugera muri 50, nk’uko byatangajwe na AFP. Ubutabazi burakomeje muri ako gace, ngo barebe ko bagira abo babona mu bana basaga 30 baburiwe irengero muri iyo mpanuka yatewe n’imvura nyinshi yaguye ku wa Gatanu tariki 4 Nyakanga 2025,

Read More
Politiki

Perezida Kagame yasobanuye uko Ingengo y’Imari yiyongereye

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko koko Ingengo y’Imari y’u Rwanda yiyongereye, bitewe no gucunga neza ibihari no gushakisha ahaturuka ibindi kandi na byo bigakoreahwa mu buryo bukwiye. Umukuru w’Igihugu yabigarutse mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa Gatanu tariki ya 4 Nyakanga 2025, aho yasubije ibibazo bitandukanye bireba ubuzima bw’Igihugu. Perezida Kagame avuga ko

Read More
Politiki

#Kwibohora31: Ingabo na Polisi bashyikirije abaturage ibikorwa babubakiye bibafasha kwiteza imbere

Muri uyu mwaka 2024-2025, mu bikorwa ngarukamwaka by’Ingabo na Polisi b’u Rwanda ku bufatanye n’Ingabo za EAC muri rusange, bubakiye ibikorwa remezo abaturage ndetse babaha n’izindi serivisi zirimo ubuvuzi bakorewe ku buntu. Muri iyi gahunda hubatswe inzu 70 zagenewe abatishoboye, hubakwa ibyumba by’amashuri 10, havurwa abaturage basaga ibihumbi 40 ndetse hubakwa n’ibiraro 13 hirya no

Read More
Economy

Musanze: Abakorera mu isoko rya Kariyeri barataka igihombo baterwa n’abagicururiza muri gare

Bamwe mu bacuruzi b’imbuto n’imboga bakorera mu isoko rishya rya Kariyeri, riherereye mu Murenge wa Muhoza, bavuga ko bamaze igihe kinini bahura n’igihombo, bitewe n’uko isoko rishaje rya Gare na ryo rikomeje gukoreshwa, nyamara barijejwe ko rizafungwa, bose bagahurira ahantu hamwe. Mukantwari Alice, umwe mu bacuruzi bo muri iri soko, avuga ko kuva batangiye kuhakorera

Read More
Amakuru

Indege y’igisirikare cya Uganda yakoreye impanuka muri Somalia

Indege ya Kajugujugu y’igisirikare cya Uganda, yakoreye impanuka ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Aden Adde kiri mu Mujyi wa Mogadishu muri Somalia, iyo ndege ikaba yari irimo abantu umunani, gusa nta makuru ku buzima bwabo aramenyekana. Umuyobozi w’Urwego rwa Somalia rushinzwe indege za gisivili, Ahmed Maalim, yavuze ko iyi ndege yaguye mu gice cyahariwe indege

Read More
Ubuzima

Rusizi: Abatuye Kagara bagiye kumara umwaka nta mazi meza, barataka inzoka zo mu nda

Mu gihe imibare ya WASAC igaragaza ko 84% by’abatuye Rusizi bagejejweho amazi meza, hari abaturage bo mu Kagari ka Kagara, Umurenge wa Gihundwe, bavuga ko bamaze hafi umwaka batagira amazi meza, bigatuma bavoma ibirohwa bityo bakarwara inzoka zo mu nda, bagasaba ubuyobozi kubatabara. Kuva umuyoboro w’amazi meza w’aka gace wangirika bitewe n’ikorwa ry’umuhanda Gihundwe-Rwahi-Busekanka, abatuye

Read More
Amakuru

Abanyeshuri basaga ibihumbi 220 batangiye ibizamini bisoza amashuri abanza

Ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza ku rwego rw’Igihugu byatangirijwe ku Rwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Filippo Smaldone, mu Karere ka Nyarugenge, igikorwa cyayobowe na Minisitiri w’Uburezi, Dr Joseph Nsengimana, hakaba hari kandi Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi mu Mashuri, NESA, Dr. Bahati Bernard n’abandi batandukanye. Ibizamini byatangijwe kuri uyu wa 30 Kamena 2025,

Read More
Amakuru

Dore ibyo ukwiriye kwirinda kuganiraho n’abo mukorana

Birazwi ko umwanya munini cyane umuntu awumara ari mu kazi, kandi mu buryo bumwe bwo gutuma uramba muri ako kazi ni ukugirana ubusabane bwiza n’abo mukorana. N’ubwo wenda ikintu kiba kibahuje mwese aba ari akazi gusa, ariko kandi biba ngombwa ko ugira umuntu umwe cyangwa bangahe wazajya ubitsa amwe mu mabanga wumva utabwira buri muntu.

Read More
Imikino

Basketball: APR na Patriots zirakizwa n’umukino wa gatanu

Ikipe ya APR Basketball Club yatsinze Patriots mu mukino wa kane wa kamarampaka banganya imikino 2-2, umukino wa gatanu ukaba ari wo ugomba guca impaka, kuko izawutsinda ari yo izakina final, aho izahura na REG BBC. Wari umukino wa kane wa 1/2 muri itanu igize iya kamarampaka bagomba gutanguranwa, aho APR BBC yatsinze ikipe ya

Read More
Amakuru

Gicumbi:  Bahawe ubumenyi ku micungire y’imari buzabafasha guhangana n’imihindagurikire y’ibihe

Ibigo by’imari, inzego za Leta n’imiryango itari iya Leta byasabwe gushyira imbere gahunda zo kongerera abaturage bo mu byaro ubumenyi ku bijyanye n’imari, kugira ngo barusheho kugira ubudahangarwa ku ngaruka z’imihindagurikire y’ibihe no kwihaza mu bukungu. Ibi byagarutsweho ku wa Gatatu tariki 26 Kamena 2025, ubwo abaturage 600 bo mu Karere ka Gicumbi basozaga amasomo

Read More