Ibigo by’imari, inzego za Leta n’imiryango itari iya Leta byasabwe gushyira imbere gahunda zo kongerera abaturage bo mu byaro ubumenyi ku bijyanye n’imari, kugira ngo barusheho kugira ubudahangarwa ku ngaruka z’imihindagurikire y’ibihe no kwihaza mu bukungu.
Ibi byagarutsweho ku wa Gatatu tariki 26 Kamena 2025, ubwo abaturage 600 bo mu Karere ka Gicumbi basozaga amasomo bahabwaga binyuze muri gahunda yo kongera ubumenyi mu bijyanye no kuzigama, gucunga neza umutungo no kwihangira imirimo. Iyo gahunda yitezweho guteza imbere imibereho y’abaturage no kubongerera ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Ibi birori byabaye umusozo w’ubufatanye bwa Rwanda Green Fund (FONERWA), BK Foundation na Friends Effort to Support Youth (FESY), binyuze muri gahunda ya Green Gicumbi, umushinga w’imyaka itandatu ugamije kurengera ibidukikije no kongerera abaturage ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Abahawe inyigisho ku micungire y’imari nk’igisubizo cyo kwivana mu bukene, bashimira uruhare rwa Green Gicumbi yabibafashijemo
Bihoyiki Florence wo mu Murenge wa Cyumba, Akagali ka Nyaruka, avuga ko atarahabwa amahugurwa inyungu yavaga mu byo yacuruje yayiryaga, ariko nyuma yo guhugurwa ayo yungutse yongera kuyashora mu byo arangura.

Ati” Ndashimira GreenGicumbi, kuko ntarajya mu mahugurwa sinari nsobanukiwe gucunga umutungo, ariko maze kuyabona namenye uko ncunga umutungo wanjye. Mbere naguraga nk’ibiro 100 by’amasaka inyungu yose ivuyemo nkayirya, ariko ubu ndongera na yo nkayishyira mu gishoro cyanjye ikagenda yiyongera ubu ngeze ku biro 300 by’amasaka”.
Uwizeye Clementine wo mu Murenge wa Kaniga Akagali ka Mirindi, umudugudu wa Runyinya, avuga ko ubu iyo agiye kurangura ibicuruzwa aba yanditse urutonde rwabyo ku buryo atagura n’ibitateganyijwe.
Ati “Twahawe amahugurwa yo gucunga umutungo n’imari, mbere amafaranga nabonaga yampfiraga ubusa singire icyo ngeraho nacuruza n’igishoro nka kirya, ariko nyuma yaho iyo mbonye amafaranga, njya kurangura nanditse ibyo ndi burangure, andi nkayajyana muri SACCO. Mbere icyo nahuraga nacyo naraguraga ntagiteguye ntazi no kubitsa, ubu mbIkuza mfite icyo ngiye kuyaguramo”.
Havugimana Jean Claude na we ati “Mbere nabonaga amafaranga nkayajyana mu kabari nkayanywera nta mibare, ariko nyuma y’amahugurwa nagiye nizigamira mu matsinda, nza gukuramo umurima w’ibihumbi 400, ubu mbona amafaranga ntekereza ku cyo nayabyazamo”.
Kuva mu 2019, umushinga Green Gicumbi uri guhindura ubuzima bw’abaturage bo mu Karere ka Gicumbi binyuze mu buhinzi burengera ibidukikije, gusubiranya amashyamba, gutuza abaturage ahabugenewe hatarangwa n’ibiza no guteza imbere imibereho ibereye buri wese.

Green Gicumbi ni umwe mu mishinga y’icyitegererezo ya FONERWA mu kurwanya no kwihanganira imihindagurikire y’ibihe, kandi ushyigikiwe n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Ibidukikije (Green Climate Fund – GCF). Ugamije kongerera ubushobozi abaturage bo mu cyaro, cyane cyane abo mu Karere ka Gicumbi, kugira ngo babashe kwihanganira ibibazo biterwa n’imihindagurikire y’ibihe.
Mu ijambo rye, Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Green Fund, Teddy Mugabo, yasabye abafatanyabikorwa bose kongera imbaraga mu gutanga inyigisho ku micungire y’imari mu baturage bo mu byaro, kugira ngo bahabwe ubumenyi bubafasha gufata ibyemezo byiza ku by’imari, no kugira uruhare mu iterambere rirambye.
Ati “Dukwiye gufatanya kongerera abaturage ubushobozi bwo gufata ibyemezo byiza bijyanye n’imari n’ishoramari. Ibi bizatuma barushaho kwiteza imbere ariko by’umwihariko binatange umusingi ukomeye ku mishinga irambye yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe. Ndasaba ibigo by’imari, imiryango ya sosiyete sivile n’indi bafatanya natwe, kudufasha kugeza izi nyigisho ku bantu benshi”.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yasabye abahawe amahugurwa ko yazabagirira akamaro ariko bakayageza no ku bandi.
Ati “Kumara umwaka wose ukurikirana amahugurwa si ibintu bigirwa na benshi kuko uba uzi icyo ukurikiranye. Ndazirikana ko aya mahugurwa mwabonye azabagirira akamaro kandi ko muzadufasha twese tukayabona kugira ngo twese tugeraneyo mu iterambere”.

Imibare yerekana intambwe ikomeye yatewe aho abantu 632 bahawe amahugurwa, barimo 58% by’abagore na 175 urubyiruko. Hashinzwe kandi amatsinda yo kuzigama17, naho abantu 189 nyuma yo guhugurwa batangije imishinga y’ubucuruzi, hanafungurwa konti nshya 467 mu mabanki. Ibi byatumye umusaruro wo kuzigama uva ku mafaranga 500Frw ku kwezi ugera kuri 6,000Frw.
Iyi gahunda ije isanga abandi baturage barenga 25,000 bo mu Karere ka Gicumbi bamaze guhugurwa na Green Gicumbi, ku bijyanye no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, ibaha amahirwe yo kuba igisubizo mu kubungabunga ibidukikije no guteza imbere imibereho yabo.



Mukanyandi Marie Louise
Leave feedback about this