July 7, 2025
Kigali City - Rwanda
Politiki

Perezida Kagame yasobanuye uko Ingengo y’Imari yiyongereye

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko koko Ingengo y’Imari y’u Rwanda yiyongereye, bitewe no gucunga neza ibihari no gushakisha ahaturuka ibindi kandi na byo bigakoreahwa mu buryo bukwiye.

Umukuru w’Igihugu yabigarutse mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa Gatanu tariki ya 4 Nyakanga 2025, aho yasubije ibibazo bitandukanye bireba ubuzima bw’Igihugu.

Perezida Kagame avuga ko icyo bita gufunga umukandara (kugunga mkanda) nk’uko cyagarutswe mu kibazo cy’umwe mu banyamakuru, bivuze uburyo bwiza bwo koresha ibihari.

Ati “Gufunga umukandara ni ukuvuga ngo dukoreshe neza bike dufite, kubera ko hari byinshi dushaka gukora birenze ibyo dufite. Iyo ufunze umukandara ni ukuvuga ngo wongera ibyo washoboraga gukora kubera ko warondereje ibyo wari ufite.”

Umukuru w’Igihugu yagarutse ku byatumye ingengo y’Imari yiyongera ndetse n’uburyo yabonetsemo.

Ati “Kuzamura ingengo y’imari byatewe na byinshi tubona bigomba gukorwa, bikenewe, ariko tunabona n’ahantu twagenda tuvana amafaranga adushoboza kubikora, ni cyo iyo mibare ivuze gusa, iyo 21% yiyongereye.”

Akomeza agira ati “Ntabwo ari ukuvuga ko hatakiri kwa kundi ko kurondereza cyangwa gukoresha neza ibihari, ahubwo twagize amahirwe muri byinshi byiyongera buri munsi tugomba gukora bidusaba n’ubushobozi tudafite, twasanze aho dushobora kugabanya handi cyangwa kuzakura amafaranga hagenda hiyongera.”

Perezida Kagame yungamo ati “Hanyuma tujya no mu gushakisha ahaturuka amafaranga, hari aho twasanze tutahavanaga amafaranga kandi twagombye kuba tuyahavana, ubwo akaba arinjiye. Hanyuma turongera dufata umurongo w’ibikeneye gukorwa turavuga tuti hari ibyo tutasimbuka”.

Akomeza avuga ko bongeye gushaka n’abari barahagaritse inkunga, noneho bamwe muri bo bamaze kubona ukuri barazirekura. Yungamo ko n’ubwo bazana igice cy’ibyo bari basanzwe bazana, Ingengo y’Imari n’ubundi yiyongera.

Leave feedback about this

  • Quality
  • Price
  • Service

PROS

+
Add Field

CONS

+
Add Field
Choose Image
Choose Video