#KwitIzina2025: Abaturage basabwe gukomeza kwita ku ngagi zifatiye runini Igihugu
Mu muhango wo Kwita Izina abana b’ingangi wabaye kuri uyu wa 5 Nzeri 2025, Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yasabye abaturage gukomeza kwita ku ngagi kuko zifatiye runini ubukungu bw’Igihugu. Ni igikorwa cyitabiriwe n’imbaga y’abantu, barimo abayobozi, ibyamamare nyarwanda na mpuzamahanga ndetse n’abaturage biganjemo abaturiye Pariki y’Ibirunga, ari na yo icumbikiye izo ngagi zitaboneka aho