Polisi y’u Rwanda n’iya Indonesia basinye amasezerano y’ubufatanye mu by’umutekano
Ni amasezerano agamije ubufatanye bw’impande zombi, mu bijyanye n’umutekano, bahanahana ubunararibonye binyuze mu mahugurwa, kungurana ubumenyi mu bijyanye no gucunga umutekano n’ituze rusange, kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka n’iterabwoba, ndetse n’izindi gahunda zirebana no kubaka ubushobozi. Ayo masezerano yashyizweho na CG Felix Namuhoranye, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) ku ruhande rw’u Rwanda, uri mu