September 15, 2025
Kigali City - Rwanda
Uncategorized

Bugesera: Batashye ivomo ry’amazi meza batandukana no kuvoma Cyohoha

Mu rwego rwo guteza imbere ibikorwa by’amazi, isuku n’isukura, Akarere ka Bugesera gafatanyije na WaterAid Rwanda, batashye ku mugaragaro ivomo ryubakiwe abaturage bo mu Mudugudu wa Gitagata mu Kagari ka Nyagihunika mu Murenge wa Musenyi, mu rwego rwo kurushaho gukemura ikibazo cy’abaturage bajyaga kuvoma mu kiyaga cya Cyohoha.

Gutaha iri vomo ni igikorwa cyabereye mu nteko y’abaturage cyitabirwa n’Ubuyobozi bw’Akarere, ndetse n’Ubuyobozi bwa WaterAid Rwanda mu Murenge wa Musenyi, kuri uyu wa Kabiri tariki 02 nzeri 2022025.

Ushinzwe iri vomo ryatashywe ku mugaragaro Mujawamariya Sterie, avuga ko kubegereza amazi bigiye gukemura ikibazo cy’abana bakererwaga ishuri bagiye kuvoma kure.

Ati “Baraturuhuye kutuzanira amazi hafi, kuko twajyaga kuvoma kure ndetse tukanavoma amazi mabi. Ibi rero bizafasha cyane cyane abana bacu bajyaga kuvoma kure ndetse bigatuma bamwe bakererwa ishuri, cyangwa bakanarisiba kubera kuvoma kure”.

Meya Mutabazi avuga ko aya mazi hari byinshi aje gukemura ku bayegerejwe

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, asobanura ko kugeza amazi meza ku baturage byongera umwanya wo kwiga ku bana, kuruta ko bamara amasaha menshi bajya kuvoma.

Ati “Kuvuga ibijyanye n’amazi hano nk’ivomo, tuba tuvuze ko abana baba babonye umwanya mwiza wo kwita ku masomo kuruta ko bamara amasaha atatu buri munsi bagiye kuvoma amazi. Ibi kandi bigiye kongera isuku n’isukura ndetse kandi amazi ashobora no kugira uruhare mu kugabanya amakimbirane mu rugo, kubera gusigana hagati y’umugabo n’umugore mu guhitamo ugomba kujya kuvoma.”

WaterAid Rwanda imaze  kwegereza amazi meza abaturage ibihumbi 49, ibikorwa imaze gushoramo Miliyari 1.8 Frw mu myaka itatu ishize ikorera mu Rwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard

Mukanyandwi Marie Louise

Leave feedback about this

  • Quality
  • Price
  • Service

PROS

+
Add Field

CONS

+
Add Field
Choose Image
Choose Video