Itsinda rya Twitezimbere rigizwe n’aborozi 30 rikorera mu Karere ka Burera, Umurenge wa Gahunga mu Kagali ka Gisizi nyuma yo kubona ko bagowe no kubona ibiryo bagaburira amatungo bahisemo kubyicururiza , bakavuga ko bibafasha mu bworozi bwabo bitabahenze kandi byanagabanije ingendo aborozi bakoraga bajya ku bishaka.
Bavuga ko babikoze nyuma yo guhabwa amahugurwa n’umushinga PRISM babona ko kujya gushaka ibi biryo bibahenda kandi bakabaye ba byiyegereza bakanabyegereza n’abandi.
Muhawenimana Idrissa ni umworozi w’ inkoko n’ intama avuga ko amahugurwa bahawe na PRISM yatumye bihangira imirimo harimo kwegereza aborozi ibiryo by’ amatungo bakenera.
Ati” Iki gitekerezo twagikuye mu mahugurwa twahawe n’ umushinga PRISM bamaze kuduhugura, baduha inkoko n’ intama tuza kubona ko kujya kugura ibiryo kure ari imbogamizi kuko twajyaga mu Gahunga nyuma yo guhabwa amahugurwa yo kwihangira imirimo , natwe tuza gusanga icyo tubura ari ibiryo byo kugaburira amatungo, duhita dukora umushinga wo gucuruza ibiryo by’ amatugo ,tukajya kubikura Musanze tukabizana hano, abafatanyabikorwa bacu ba borozi bakabifatira hafi, biboroheye batagiye kure”.

Uwamumpaye Pauline wo mu kagali ka Gisizi umudugudu wa Kigote avuga ko mbere bataregerezwa ibiribwa by’amatungo bagorwaga no gukora urugendo babura n’umwanya wo kujya Musanze amatungo akabwirirwa, bakishimira ko kuri ubu babyegerejwe.
Ati” Twishimira ko twegerejwe ibiryo by’ amatungo kuko mbere twajyaga mu mujyi tukabigura ku giciro kiri hejuru kandi twafashe n’urugendo, hakaba ubwo inkoko zimara ibiribwa mu gitondo utari buhite ujya mu mugi zikabwirirwa, ubu rero kuva byatwegera tuzajya tubihahira hafi “
Uwimpaye Alphonsine wo mu Murenge wa Gahunga, Akagali ka Gisizi, umudugudu wa Kigote nawe ni umworozi avuga ko kuri ubu urugero bagezeho rushimishije
Ati” Kuri ubu urugero tugezeho ukurikije mbere tukigura ibiryo by’amatungo byatugejeje ku iterambere kuko nyuma yo kubona inkoko n’ ibiryo byo kuzigaburira twateye imbere cyane tubikesha umushinga wa PRISM .”
Manirakiza Michel avuga ko yahereye ku nkoko 10 gusa kuri ubu ageze ku ngurube 2 kandi akomeje urugendo rwo kwiteza imbere.
Ati” Natangiriye ku nkoko 10 bari barampaye ndazorora zirakura ndazigurisha nguramo izindi, mva ku nkoko 10 ngera kuri 30 nazo zikuze ndazigurisha nguramo ibyana 2 by’ ingurube ndongera nkomeza wamushinga w’ inkoko nari mfite ubu ngeze kure mu iterambere”.
Umuyobizi w’ Akarere ka Burera wungirije ushinzwe iterambere ry’ Ubukungu Nshimyimana Jean Baptiste, ashimira umushinga wa PRISM ibyo wagejeje ku baturage kandi ko nanyuma y’uko urangira aborojwe bazakomeza umuco wo koroza abandi.
Ati” Uyu mushinga wadufashije mu bukangurambaga kuko babanza kwigishwa mbere yo guhabwa amatungo yaba inkoko, ihene, intama, ingurube babanza gufashwa kubaka ibiraro bakanaremerana nk’uko bikorwa kuri Girinka, kuburyo uwahawe inkoko 10 kurizo hahabwa abandi 1300 ndetse no kuyandi matungo yavuzwe. ku buryo no mugihe umushinga uzaba utagihari ibikorwa bizakomeza kuba iby’ abaturage ubwabo, bagakomeza kuremerana hagati yabo “.
Ati” Uretse koroza aba baturage inkoko, umushinga wa PRISM ufitanye ibindi bikorwa n’Akarere ka Burera birimo isoko rya kijyambere ryubatswe mu Murenge wa Gatebe rihuza abaturajye bawo n’ abaturage ba Kivuye, harimo ibagiro ry’ ingurube riri mu Murenge wa Butaro, hakaba no kubaka ivuriro ry’ amatungo ryo mu Murenge wa Rusarabuye, gutanga amatungo yatanzwe mu mirenge itandukanye harimo inkoko z’ inyama n’ izitera amagi harwanywa imirire mibi ndetse n’ igwingira, hatangwa ihene intama n’ ingurube muri Gahunga.

Muri Raporo ya NISR Akarere ka Burera kavuye mu ubukene ku kigero cya 49% ubu kageze ku kigero cya 22%
Mukanyandwi Marie Louise
Leave feedback about this