Rwamagana: Hatangirijwe ubukangurambaga bwa sisiteme y’ imibereho yasimbuye ibyiciro by’ ubudehe
Ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bw’umwaka w’Ubwisungane mu kwivuza ( Mutuelle de Sante )Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Dr Mugenzi Patrice, mu butumwa yagejeje ku batuye AKarere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba yasabye abaturage kwitabira kwishyurira ku gihe imisanzu yabo ya mituweli anasaba abayobozi mu nzego z’ibanze guharanira kwihutisha iterambere ry’imibereho y’abaturage. Ni ubukangurambaga bukangurira abaturage kwishyura ubwisungane mu