Abantu bafite ubumuga bw’uruhu bavuga ko akenshi izuba rikunze kubagiraho ingaruka zikomeye, rimwe na rimwe bigatuma bagira ibisebe ku ruhu bidakira, bikaba byatuma kanseri y’uruhu ibabasha.
Valentine ni umubyeyi ufite ubumuga bw’uruhu, avuga ko imirasire y’izuba ari kimwe mu bishobora kugira uruhare mu kuba barwara kenseri y’uruhu.
Ati “Akenshi tugira ibisebe ku ruhu bidakira kubera imirasire y’izuba, kandi kubona abaganga badufasha ku gihe biragoye, bigatuma bamwe muri twe turwara kanseri y’uruhu”.
Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gatsata, Uwingabiye Christine, avuga ko abafite ubumuga bw’uruhu bahura n’imbogamizi mu kubona ubuvuzi buboneye.
Ati “Abafite ubumuga bw’uruhu bahura n’imbogamizi nyinshi mu kubona ubuvuzi buboneye, cyane cyane ku bijyanye no kurwanya kanseri y’uruhu. Ni ngombwa ko habaho gahunda ihoraho yo guhugura abaganga, kugira ngo ibibazo byihariye by’aba bantu bihabwe umurongo bityo babone serivise zinoze”.
Umuyobozi w’ibitaro bya Kibagabaga, Kubahora Pierre, asaba ko abaganga bahabwa amahugurwa ahagije ku ndwara zibasira abafite ubumuga bw’uruhu kugirango batange ubuvuzi bwihuse.
Ati “Turifuza ko abaganga bahugurwa byimbitse ku ndwara zibasira abafite ubumuga bw’uruhu kugira ngo batange ubuvuzi bukwiye kandi bwihuse, kuko hari ikibazo gikomeye cyo kutamenya ibimenyetso bya kanseri y’uruhu, bityo hakaba imbogamizi mu kuvura ku gihe”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umuryango OIPPA, Dr. Nicodème Hakizimana, avuga ko ari ngombwa ko bashyira hamwe mu kumenyekanisha ibibazo abafite ubumuga bw’uruhu bahura nabyo.
Ati “Ni ngombwa ko duhuriza hamwe imbaraga mu kumenyekanisha ibibazo bahura na byo, cyane cyane ibiterwa n’imirasire y’izuba, kugira ngo haboneke ibisubizo birambye, ndetse n’ubuvuzi bwihuse kandi bufite ireme, harimo no guhabwa amavuta arinda izuba”.
Nubwo Leta y’u Rwanda ikomeje gutanga ubufasha ku bantu bafite ubumuga bw’uruhu, haracyagaragara za birantega kuri bo harimo no kutabona amavuta kuri bose abarinda imirasire y’izuba, ari na yo ahanini ibatera kanseri y’uruhu.
Mukanyandwi Marie Louise
Leave feedback about this