U Rwanda rwongeye kwamagana ibirego bishinja RDF ubwicanyi muri RDC
Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibirego byatangajwe n’ibiro bya Komiseri Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, ushinzwe uburenganzira bwa muntu, bishinja Ingabo zarwo, RDF, gufasha umutwe wa M23 mu kugira uruhare mu bwicanyi bwabereye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Ibyo birego binahuriweho kandi n’Umuryango Human Rights Watch, HRW, ndetse n’Ibiro bihuriweho na UN bishinzwe Uburenganzira
