August 31, 2025
Kigali City - Rwanda
Politiki

Dr. Justin Nsengiyumva yagizwe Minisitiri w’Intebe

Perezida Paul Kagame yagize Dr. Justin Nsengiyumva Minisitiri w’Intebe, akaba yasimbuye Dr Edouard Ngirente wari kuri izi nshingano guhera mu 2017.

Minisitiri w’Intebe mushya afite ubunararibonye mu bijyanye n’ubukungu, akaba yari asanzwe ari Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR). Yakoze imirimo ijyanye no guteza imbere za politiki, amategeko ajyanye n’ubukungu n’ibindi bijyanye nabyo.

Mu yindi mirimo yakoze harimo kuba yarabaye umujyanama mukuru mu bijyanye n’ubukungu mu kigo cy’Abongereza cyitwa Office of Rail and Road kuva 2016.

Yakoze kandi nk’ushinzwe ubukungu mu Ishami rishinzwe Abakozi n’izabukuru muri Guverinoma y’u Bwongereza kuva muri Mata 2014 kugera muri Mata 2016.

Dr. Justin Nsengiyumva afite Impamyabushobozi y’Ikirenga mu bukungu yakuye muri Kaminuza ya Leicester hagati ya 2011 na 2015. Afite kandi Masters mu bijyanye n’ingamba z’ubukungu n’imicungire yabwo, yakuye muri Kaminuza ya Nairobi n’Impamyamenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bucuruzi yakuye muri Catholic University of Eastern Africa.

Leave feedback about this

  • Quality
  • Price
  • Service

PROS

+
Add Field

CONS

+
Add Field
Choose Image
Choose Video