Ku wa 15 Nzeri 2025, Sena y’u Rwanda yarateranye igamije kugenzura no kugira icyo ivuga ku mwanzuro wafashwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’u Burayi (EU), yemejwe ku wa 11 Nzeri, isaba irekurwa rya Victoire Ingabire Umuhoza, ukurikiranywe n’ubutabera bw’u Rwanda akaba afunzwe kuva muri Kamena 2025.
Uyu mwanzuro, washyigikiwe n’Abadepite b’u Burayi 549, Abadepite 2 gusa bawutera utwatsi naho 41 bakaba barifashe, wanagaragaje ko hakwiye no kurekurwa abandi, barimo ndetse n’umunyamakuru Théoneste Nsengimana.
Nyuma y’iki cyemezo, bamwe mu Basenateri b’u Rwanda bagize icyo babivugaho. Visi Perezida wa Sena, Solina Nyirahabimana, yamaganye iyi gahunda aavuga ko ishingiye ku mitekerereze yo kwiyumva birenze, ndetse no gusuzugura, ashinja Abadepite ba EU gushaka guharabika isura y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga no guhungabanya inyungu zarwo. Yagaragaje ko ari ukwivanga kudashobora kwihanganirwa mu gihugu nk’u Rwanda cyigenga gifite inzego zacyo, cyane cyane ubutabera butajegajega.
Senateri Espérance Nyirasafari yunze mu rya Visi Peresida, avuga ko u Burayi busanzwe bufite umuco wo kwivanga mu mikorere y’ubutabera bw’u Rwanda, ibintu bidakwiye kwihanganirwa. Ku rundi ruhande, Senateri Amandin Rugira yamaganye umuco ukomeje kugaragara muri EU wo guhora usaba Kigali kwisobanura.
Umwanzuro w’u Rwanda watangajwe na Senateri Dr Usta Kaitesi, uyobora Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere, yavuze ko Inteko ya EU yarenze ku nshingano zayo ubwo yivangaga mu bibazo by’ubutabera bw’u Rwanda.
Inyandiko yemejwe ishimangira ko u Rwanda ari igihugu cyigenga, kiyobowe muri demokarasi, kigendera ku mategeko, kandi cyubahiriza ubusugire bw’ubutabera kikanubahiriza ihame ry’uburenganzira bwa muntu n’ubwisanzure bwuzuye.
Itangazo ry’Inteko y’u Rwanda ryibukije kandi ko Victoire Ingabire yigeze guhabwa imbabazi na Perezida nyuma yo gukatirwa azira ibindi byaha, ariko ubu afunze by’agateganyo ku byaha bishya ashinjwa, birimo gushinga umutwe w’ingabo, gukwirakwiza amakuru y’ibihuha no kugerageza guhungabanya umutekano w’igihugu.
Inteko y’u Rwanda yamaganye bikomeye umwanzuro w’ubumwe bw’u Burayi, iwita «inyandiko irimo ubusumbane kandi ishingiye ku makuru atari yo.» Uyu mwanzuro wemejwe n’Imitwe yombi, usaba ko umubano hagati y’inzego ugomba gushingira ku kubahana, kwizerana no kumenya inshingano za buri wese, kandi wamagana ikintu icyo ari cyo cyose cyatuma habaho kubangamira ayo mahame. Iyi myanzuro izoherezwa ku Nteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’u Burayi, Komisiyo y’u Burayi, ibihugu bya EU, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Umuryango w’Abibumbye ndetse na Guverinoma y’u Rwanda.
Titi Léopold
Leave feedback about this