U Rwanda na Antigua and Barbuda byasinye amasezerano yo gukuriraho Viza abaturage babyo bafite Pasiporo izo ari zo zose, zirimo izisanzwe n’iza dipolomasi, mu kurushaho kubyaza umusaruro amahirwe ari mu bihugu byombi.
Iyo ngingo iri muri eshatu zikubiye muri ayo masezerano yashyizweho umukono, hagati ya Ambasaderi Uhoraho w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga na Walton Webson, Ambasaderi wa Antigua and Barbuda ku cyicaro cy’uwo Muryango i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Ambasade y’u Rwanda muri UN yavuze ko andi masezerano yashyizweho umukono ari ajyanye n’ubutwererane mu rwego rw’ubuzima n’andi ajyanye n’ubukerarugendo.

Ayo masezerano ashimangira icyerekezo cy’u Rwanda cyo kubaka ubufatanye burambye, bushingiye ku ndangagaciro hagamijwe iterambere, nk’uko byagarutswe na Ambasaderi Ngoga.
Amb. Webson we yavuze ko ayo masezerano ashimangira intambwe ikomeye mu gusigasira ubufatanye hagati y’u Rwanda na Antigua and Barbuda, cyane ko ibihugu byombi bisangiye icyerekezo cy’iterambere rishingiye ku guhanga udushya.
Antigua and Barbuda ni igihugu kigizwe n’ibirwa byinshi, giherereye mu Nyanja ya Karayibe, kikaba gifite ubuso bungana na Kilometero kare 440. Ni igihugu kiri mu muryango wa Commonwealth kinahuriyemo n’u Rwanda.


Leave feedback about this