Rusizi: Abatuye Kagara bagiye kumara umwaka nta mazi meza, barataka inzoka zo mu nda
Mu gihe imibare ya WASAC igaragaza ko 84% by’abatuye Rusizi bagejejweho amazi meza, hari abaturage bo mu Kagari ka Kagara, Umurenge wa Gihundwe, bavuga ko bamaze hafi umwaka batagira amazi meza, bigatuma bavoma ibirohwa bityo bakarwara inzoka zo mu nda, bagasaba ubuyobozi kubatabara. Kuva umuyoboro w’amazi meza w’aka gace wangirika bitewe n’ikorwa ry’umuhanda Gihundwe-Rwahi-Busekanka, abatuye