Rayon Sports yashinzwe mu 1960, itangirizwa mu yahoze ari Komini Nyabisindu, muri Perefegitura ya Butare, aha ubu ni mu Murenge wa Busasamana, Akarere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.
Abazi amateka ya Rayon Sports bavuga ko yashingiwe imbere y’ishusho ya Kristu Umwami iri i Nyanza.
Kubaho kwayo kwaturutse ku kuba Ikipe ya Komine Nyabisindu yabaga i Nyanza, itarakunzwe n’abahatuye nk’uko bibonaga mu Ikipe y’Amaregure, ari na zo zahujwe ziba ikipe imwe y’Imirasire, ariko nyuma Umupadiri w’Umubiligi, Arnot Channoine, wayoboraga College Christ Roi de Nyanza, ayiha izina rya Rayon Sports.
Mu 1975 ni bwo Rayon Sports yatwaye Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda ku nshuro ya mbere, nk’ikipe ifite ubuzima gatozi yabonye mu 1968.
Mu 1982, Rayon Sports yabaye ikipe ya mbere yasohokeye u Rwanda mu marushanwa Nyafurika ahuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, dore ko yari yegukanye Shampiyona yo mu 1981.
Ibikombe Rayon Sports imaze gutwara bigera kuri 25, harimo ibya Shampiyona y’u Rwanda icyenda (1976, 1979, 1982, 1989, 1993, 1995, 1998, 2005 na 2016), ndetse n’icya CECAFA Kagame Cup inshuro imwe, mu 1998.
Rayon Sports yabaye ikipe ya mbere yo mu Rwanda yakinnye amatsinda y’imikino Nyafurika ivuguruye, ubwo yageraga muri ¼ cya CAF Confederation Cup mu 2018.
Umukinnyi wakiniye Rayon Sports imyaka myinshi ni Murenzi Kassim, akaba umubyeyi wa Murenzi Abdallah uyiyobora ubu. Uyu yayikiniye imyaka 17, kuva mu (1970 kugeza mu 1987), atwarana na yo ibikombe bitanu bikomeye, harimo bitatu by’Igihugu na bibiri bya shampiyona.
Titi Léopold
