September 15, 2025
Kigali City - Rwanda
Amakuru

Gaza: Abantu 51 bari bategereje imfashanyo baguye mu gitero

Nibura abantu 54 baguye mu gitero cy’ingabo za Israel muri Gaza, muri bo 51 bakaba bari bategereje guhabwa imfashanyo y’ibyo kurya, cyane ko intambara hagati ya Israel na Palestine abo itahitanye yabasize iheruheru kandi na n’ubu igikomeje.

Icyo gitero cyagabwe ahatangirwa imfashanyo hafi ya Khan Younis na Rafah mu Majyepfo ya Gaza, nk’uko inzego z’ubuyobozi zabitangarije Aljazeera.

Abaturage b’aho muri Gaza babwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ko igisirikare cya Israel cyarashe ku bushake mu bantu bafataga imfashanyo, kandi ko ngo byari ibitero birimo ubugome bukabije kuko byari bifite intego yo kubica.

Bamwe mu bakora mu nzego z’ubuzima batangarije ikinyamakuru Israeli newspaper Haaretz, ko imirambo 25 yajyanywe ku bitaro bya Nasser, kimwe n’abakomeretse batari bake, ndetse harimo benshi bakomeretse bikabije ku buryo bari hagati y’urupfu n’ubuzima.

Uretse abo baguye mu gitero, hari abandi bantu babiri bapfuye bazize imirire mibi, barimo umwana w’ukwezi kumwe n’iminsi itanu.

Ibyo byabaye mu gihe ibihumbi by’abantu bari mu myigaragambyo i Tel Aviv muri Israel, basaba Perezida Donald Trump, ngo arangize imishyikirano yitezweho ubwumvikane bwatuma intambara ihagarara, bityo abantu basaga 50 batwawe bunyago bakaba bafungiye muri Gaza babe bagaruka mu gihugu cyabo.

Intambara hagati ya Israel na Palestine imaze kugwamo abantu bagera ku 58,765 mu gihe abagera ku 140,185 bayikomerekeyemo. Abagera ku 1,139 ni bo bishwe muri Israel mu bitero byo ku itariki 7 Ukwakira 2023, naho abasaga 200 batwarwa bunyago.

Leave feedback about this

  • Quality
  • Price
  • Service

PROS

+
Add Field

CONS

+
Add Field
Choose Image
Choose Video