May 27, 2025
Kigali City - Rwanda
Politiki

Ibihugu bya Afurika bikwiye kujya byishakamo ibisubizo by’ibibazo byabyo – Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame avuga ko mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano ku Mugabane wa Afurika, hagiye hahangwa amaso amahanga, ariko ko ubu buryo butigeze butanga umusaruro, bityo ko ibihugu byo kuri uyu Mugabane bikwiye kujya byishakamo ibisubizo by’ibibazo byabyo.

Umukuru w’Igihugu yabitangaje ku wa Mbere tariki 19 Gicurasi 2025, ubwo yafunguraga ku mugaragaro Inama Mpuzamahanga ku Mutekano muri Afurika (ISCA) iteraniye i Kigali.

Perezida Kagame yavuze ko mu bihe byatambutse Umutekano w’Abanyafurika wakomeje kugirwamo ijambo n’Ibihugu by’amahanga, akaba ari byo biza gukemura ibibazo by’umutekano byabaga biri mu bihugu byo kuri uyu Mugabane, ariko ko uko ibihe byagiye biha ibindi, byagaragaye ko bidakwiye.

Yavuze kandi ko rimwe na rimwe ibyo byakorwaga, bitajyanye n’imiterere y’ibibazo byabaga biri mu bihugu bya Afurika cyangwa ngo bibe byanatanze uburenganzira, bityo ko uyu Mugabane ukwiye kwishakamo ibisubizo binyuze mu nama nk’iyi iteraniye i Kigali.

Yagize ati “Ubu buryo ntibwabashije gutanga umusaruro ku mpande zombi, yaba kuri Afurika ndetse no ku Isi yose. Igitangirijwe hano birenze kuba ari inama, ni imbaraga z’ubushishozi zo guhindura imyumbire, ndetse na gihamya yuko Afurika ijyana n’imiterere y’ibibazo by’umutekano ku Isi.”

Perezida Kagame yavuze ko Umugabane wa Afurika ukwiye gukorana n’abafatanyabikorwa bizewe kandi bashoboye, mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano byaba biwugarije.

Yavuze ko kugira ngo kandi ibihugu bya Afurika bibashe kugera kuri iyi ntego, bigomba gushyira imbaraga mu nkingi eshatu z’ingenzi, zirimo kumva ko bigomba kugira ibyabyo (ownership) ibibazo bibyugarije.

Ati “Ntitugomba kwitotombera uruhare rw’ibihugu by’amahanga mu bibazo by’umutekano wacu, mu gihe n’ubundi turi kugira uruhare mu gutuma bibaho.”

Yunzemo ko ubusugire bw’Igihugu, butareba gusa kurinda imipaka, ahubwo ko “ni no gufata inshingano ku mutekano wacu ku mpande zombi, yaba ku Gihugu ndetse no ku rwego duhuriyeho nk’Umugabane.”

Perezida Kagame yavuze ko kwirengagiza izi nshingano biha icyuho abagomba kuzinjiramo, kandi ko Afurika ikwiye guha imbaraga n’icyizere inzego zayo zirimo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ndetse n’akanama kayo gashinzwe amahoro n’Umutekano, mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano bigenda bivuka.

Indi nkingi ni imikoranire ya hafi hagati ya Guverinoma ndetse n’inzego z’Umutekano, aho Umukuru w’Igihugu yavuze ko “Iyo rumwe rufite intege nke, urundi rurahazaharira. Zombi zidakora neza, nta cyizere kiba gihari ndetse nta n’intambwe ifatika yaterwa.”

Perezida Kagame yavuze ko umutekano utavuze kuba hatariho impungenge z’ibyawuhungabanya, ahubwo ko icyo abayobozi ba Afurika bakwiye gukora, ari uko abaturage b’ibyo Bihugu bagomba kubaho bafite ituze, bahabwa uburenganzira bwabo, ubundi bakagira icyizere cy’ahazaza ntacyo bikanga.

Inkingi ya gatatu y’imikoranire hagati y’Ibihugu, Perezida Kagame yavuze ko nta Gihugu gishobora kubyigezaho kabone nubwo cyaba gifite inzego zishikamye.

Ati “Nubwo waba ufite inzego zishikamye z’imbere mu Gihugu, nta Gihugu na kimwe muri iki gihe gishobora kwihaza mu mutekano cyigize nyamwigendaho. Nta na kimwe.”

Yatanze ingero z’ibishobora kubera imbogamizi umutekano, nk’ibikorwa by’iterabwoba, ibyorezo, ibyaha by’ikoranabuhanga, bisaba guhangana na byo habayeho ubufatanye bw’Ibihugu.

Ati “Mu mikoranire, hashobora kubaho gusangizanya amakuru cyangwa gushyiraho komisiyo zihuriweho. Bigomba gukoranwa ubushishozi, ubushake ndetse no mu buryo burimo guhanga udushya.”

Perezida Kagame yavuze ko ubushobozi bwa Afurika bwo kubasha guhangana n’ibibazo by’umutekano, bigomba kuzagaragazwa n’ibisubizo bishakwa n’uyu Mugabane ubwawo, bityo ko ibihugu biwugize bigomba kurushaho guha imbaraga ubushobozi inzego zabyo, aho buri ari bucye, ibihugu bikikebuka bikamenya ko iki ari cyo gihe cyo ku bwubaka.

Mukanyandwi Mari Louise

Leave feedback about this

  • Quality
  • Price
  • Service

PROS

+
Add Field

CONS

+
Add Field
Choose Image
Choose Video