Minisitiri w’Urubyiruko n’ubuhanzi, Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, ubwo yari mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire kuri uyu wa 24 Gashyantare 2026, wizihizwa mu Rwanda ku nshuro ya 23, yavuze ko Ikinyarwanda ni ururimi rugomba kurindwa ibyonnyi.
Ni umunsi ubusanzwe wizihizwa ku itariki ya 21 Gashyantare, ariko mu Rwanda wizihijwe ku wa 24 Gashyantare, wizihirizwa mu nzu mberabyombi y’umujyi wa Kigali, ndetse no mu kigo cya Kristu Umwami giherereye mu Ntara y’Amajyepfo.
Minisitiri Utumatwishima mu butumwa n’impanuro yatanze mu gusigasira ururimi rw’Ikinyarwanda, yavuze ko nubwo bizabanza gutwara igihe, ariko bigomba gukora hirindwa kuruvangavanga n’izindi ndimi, kuko akenshi umuntu yumva biryoshye nyamara byonona ururimi ruhuza Abanyarwanda.
Yongeyeho ati “Si ukuduhuza gusa ururimi rwacu rukora, ahubwo runabumbatiye ubumwe bw’Abanyarwanda, ari yo mpamvu kururinda ari kimwe no kurinda ibindi bishyitsi byose by’ubumwe bw’Igihugu n’ubw’Abanyarwanda. Uko turinda Igihugu ni nako tugomba kurinda ururimi rwacu nk’Abanyarwanda”.
Mu biganiro byose byahatangiwe, wasangaga bigaruka ku kongera kugarura umwimerere w’Ikinyarwanda, kikongera kuba ururimi rw’Abanyarwanda bisangamo kandi biyumvamo kurusha izindi zose zakabaye zivugwa mu Rwanda, nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Dukoreshe, tunoze Ikinyarwanda hose”.

Intebe y’Inteko y’Umuco, Ambasaderi Robert Masozera, yavuze ko impamvu zibangamiye Ikinyarwanda zigera kuri eshatu arizo kugoreka ururimi, kuruvanga n’izindi ndimi n’impamvu zidaturutse ku baruvuga uko rutari.
Ambasaderi Masozera ati “Izo mpamvu zose urubyirugo rwo mbaraga z’ejo hazaza, bagomba guhangana na zo, ariko kandi n’ababyeyi ndetse n’abarezi bakabigiramo uruhare kuko nabo bakeye guhwitura abakiri bato bakabashishikariza gukunda ururimi rwabo”.
Yongeyeho kandi ko urubyiruko rutagomba gufatwa nka nyirabayazana mu konona Ikinyarwanda, kuko ababyeyi aribo bagomba kubagaburira urwo rurimi bakiri batoya, bakazarukurana kuko ngo ‘igiti kigororwa kikiri gito’.
Abanyamakuru bo mu myidagaduro na bo bakebuwe, aho batunzwe agatoki nka ba ruhangwamboni ariko na bo bakaba bagoreka Ikinyarwanda, aho bumva ko wenda ntacyo bitwaye, basabwa kuba ku isonga mu kunoza Ikinyarwanda kuko bakurikirwa na benshi, ntibumve ko kukivuga neza byatuma inkuru zabo zitumvwa, cyangwa se abahanzi bandi bakomeye, kumva ko gukora ibihangano byabo mu Kinyarwanda kizira ubukocame, byatuma ibihangano byabo bitanyura ababyumva.
Umunsi mukuru waranzwe kandi no guhemba abitwaye neza mu marushanwa yiswe umunota w’Ikinyarwanda, ndetse abitabiriye uwo munsi basusurutswa n’umuhanzi Ruti Joel.


Titi Léopold

Leave feedback about this