Ingabo z’u Rwanda zibarizwa mu itsinda ry’abubatsi (Engineering Command) ziri muri Jamaica, ku bufatanye n’iki gihugu, batangiye kubaka no gusana ibyangijwe n’inkubi y’umuyaga yiswe Hurricane Melissa.
Ahitwa Montego Bay muri St James Parish ni ho byatangiriye,bahera ku gusana inzu z’abaturage zangijwe n’uyu muyaga, bikaba bigaragaza intangiriro y’ibikorwa byo gufasha imiryango yahuye n’ingaruka z’uwo muyaga wangije byinshi.
Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Jamaica ku itariki 14 Mutarama 2026, hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Leta y’u Rwanda n’iki gihugu, agamije gutanga ubufasha mu gusana ibikorwa remezo byangijwe n’ibiza.
Iyi nkubi y’umuyaga yibasiye agace ka Caraïbes mu mpera z’umwaka ushize, ikaba yarigirije nkana ku gihugu cya Jamaica.


Leave feedback about this