Ubwo hagaragazwaga ubushakashatsi bwa 7 ku mibereho y’ingo, EICV7, bwamuritswe kuri uyu wa Gatatu bwerekanye ko ubukene mu Rwanda bugeze kuri 27, 4% buvuye kuri 39.8% bwariho mu 2017. Bivuze ko ubukene bwagabanutseho 12,4% .
Ubushakashatsi kandi bwagaragaje ko Akarere ka Nyamagabe ari ko kari ku isonga mu dukennye kurusha utundi mu Rwanda, ku kigero cya 51,4%, aho gakurikiwe na Gisagara 45,6% na Rusizi 44,2%.
Mu turere twa mbere tugaragaramo ubukene icumi ni utwo mu Burengerazuba n’amajyepfo, naho uturere 16 turi munsi y’ igipimo cy’ impuzandengo rusange ya 27,4% ku rwego rw’Igihugu. Naho Akarere gafite igipimo gito cy’ubukene ni aka Nyarugenge gafite 6,8%.
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yavuze ko ibyavuye mu bushakashatsi bwa 7 ku mibereho y’ingo mu Rwanda, atari raporo gusa ahubwo ari ibigaragaza aho Igihugu cyavuye ndetse no kwerekana intambwe yatewe mu gukomeza guharanira ahazaza heza.
Yagize ati “Byayobowe cyane na gahunda z’ishoramari ryakozwe na Guverinoma y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo mu myaka irindwi ishize. Hiyongeraho gahunda y’igihe kirekire yo kwita ku mibereho y’abaturage yagize uruhare mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage bacu”.
Yakomeje avuga ko ibyakozwe mu kuzamura imibereho y’Abanyarwanda byanatanze umusanzu mu guhanga uburyo bwo kwinjiza amafaranga ku baturage, guhanga imirimo n’ibindi.
Ati “By’umwihariko, nk’uko ibyavuye muri raporo bibigaragaza, umuvuduko mwiza wacu nyuma ya Covid-19, wayobowe n’ukwiyongera kw’amahirwe y’imirimo by’umwihariko ku bageze igihe cyo gukora barimo n’urubyiruko.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, Yvan Murenzi, yavuze ko gahunda zitandukanye Leta yashyize zatumye abanyarwanda basaga Miliyoni imwe na maganatanu baravuye mu bukene .
Ati” Twarebye ingo ziri muri gahunda ya VUP dukoranye n’ikigo gishinzwe gutera inkunga ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze LODA ku ngo ziri muri iyi gahunda, ubukene buri kuri 40,5%. Birashoboka ko ingo zari mu bukene zari nka 70% bivuze ko iyi gahunda yatanze umusaruro kuko hari ingo zavuye mu bukene.”
Muri rusanga Abanyarwanda barenga miliyoni 1,5 bavuye mu bukene mu myaka irindwi ishize.
Mukanyandwi Marie Louise
Leave feedback about this