June 8, 2025
Kigali City - Rwanda
Amakuru

Musanze: Amarerero yafashije ababyeyi gukora imirimo yabo batekanye

Ababyeyi barerera mu rugo mbonezamikurire rw’abana bato bo mu Karere ka Musanze, bakora imirimo itandukanye harimo n’abacururiza mu masoko bavuga ko yabafashije gukora bumva batekanye, kuko bafite aho basiga abana babo hizewe kandi hatekanye.

Muhawenimana Shakira ni umubyeyi ukora akazi k’ubudozi, asiga umwana mu Irerero riherereye mu Murenge wa Muhoza, avuga ko yize neza uwo mwuga kuko aho asiga umwana aba yizeye ko atekanye.

Ati “Nabonye ishuri ryo kwiga imashini umwana afite umwaka n’igice mbura aho musiga, bandangira iri rerero nza kubaza, banyemerera ko nzajya mpasiga umwana ubu ahamaze umwaka, rero iyo ntabona aho mushyira sinari kwiga ngo bishoboke, ariko umwana bamwitaho ameze neza nta rwaragurika inzoka, aba ameze neza”

Nizeyimana Françoise ukorera ubucuruzi mu isoko ry’ibirayi muri gare ya Musanze, avugako yagorwaga no kubona aho asiga umwana, ariko ubu amuzana mu gitondo akajya mu kazi ke, akaza kumufata atashye.

Ati “Umwana naramujyanaga nkabona birangora, naba ndimo kwakira abakiriya nkamubura ariko ubu ndaza nkahamusiga nkajya mu isoko navayo nkaza kumufata nkamutahana, byaramfashije kuba musiga ngasanga nta kibazo afite”.

Abana bararindwa bakanitabwaho bihagije

Mukamana Rosine na we ati “Twarabirirwanaga mu kazi, rimwe narimwe ugasanga bari kuducika bakajya mu mamodoka, kubagaburira nabyo bikatugora bakirirwa barya ibyo babonye, ariko hano babagaburira neza indyo yuzuye tukaza tuje kubafata”.

Umuyobozi w’umuryango nyarwanda wita ku iterambere n’imibereho myiza y’abaturage (ADEPE) Izabayo Abiathar, avuga ko iri rerero rifasha abana mu kubarinda imirire mibi n’igwingira.

Ati “Twari tugamije guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira mu bana, kuko wasangaga ababyeyi badashobora kubitaho kubagaburira, ariko hano abana babona indyo yuzuye”.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana, NCDA, Ingabire Assoumpta, avuga ko ingo mbonezamikurire z’abana (ECD’s) zigira akamaro ku bana bazigiyemo zikanafasha ababyeyi gukora imirimo yabo neza.

Ati “Umwana uri muri ECD n’uwasigaye iwabo mu rugo ndetse n’uwajyanye na nyina mu isoko ari munsi y’ameza, n’uwa kurikiye nyina mu murima ntabwo ari kimwe. Ubu ababyeyi babonye umwanya wo gukorera ingo zabo abana batabiruka inyuma, akamaro ka ECD karagaragaye mu buryo bufatika. Twumvikanye n’uturere ko byibura muri buri mudugudu bitewe n’umubare w’abana bahari wagira amarerero 3, ushobora no kugira rimwe niba ari umudugudu ufite abana bake”.

Umuyobozi wa NCDA Ingabire Assoumpta, avuga ko byibura muri buri mudugudu hagombye kubamo ECD 3

Ingo mbonezamikurire z’abana zatangijwe mu mwaka wa 2012 ziri mu turere dusaga 15, zikaba zaragize uruhare mu kurinda abana imirire mibi no kubaha uburere buboneye. Mu Karere ka Musanze habarurwa amarerero agera kuri 6 yita ku bana 456.

Izabayo Abiathar

Mukanyandwi Marie Louise

Leave feedback about this

  • Quality
  • Price
  • Service

PROS

+
Add Field

CONS

+
Add Field
Choose Image
Choose Video