Isoko rya Musanze rizwi nka Goico ryafashwe n’inkongi y’umuriro mu ma saa kumi z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Ukwakira 2026, rirashya rirakongoka rihereye mu igorofa rya gatanu, nk’uko abari bahari babitangaje.
Umuturage wari uri mu Mujyi wa Musanze ubwo iyi nkongi yatangiraga, yavuze ko igice cyibasiwe cyane ari icyo hejuru ari naho yatangiriye, hakaba ari ahakorera abadozi, abacuruza imyenda n’inkweto bya caguwa n’ibindi.
Umuriro wakomeje kwiyongera, kuko wavuye mu igorofa ya gatanu umanuka mu ya kane, mu gihe Ishami rya Polisi y’Igihugu rishinzwe kuzimya inkongi ryari rikigerageza kureba uko ryayizimya, kuko twa kizimyamoto duto two munyubako ntacyo twari gukora.
Byageze mu ma saa kumi n’imwe n’igice umuriro ukiri mwinshi, ukaba wakomeje kumanukaujya mu magorofa yo hasi, aho wari umaze gufata igorofa rya gatatu n’irya kabiri, ariko kanda wakomeje nubwoabazimya batahwemye.
Umwe mu bari bahari ati “Uko mbibona amagorofa yose arimo gushya kuko no muri rimwe umuriro wagezemo. Ndabona no mu gice cyo hasi cy’iyi nyubako ahakorera amabanki na ho hamaze gufatwa n’inkongi. Biteye ubwoba nta kintu kirokoka muri iri soko”.
Yakomeje avuga ko byagenze mu ma saa moya inyubako yose irimo kwaka, za Kizimyamoto ariko zikomeje guhangana n’iyi nkongi yakuye umutima abantu.
Abari bari muri iri soko bavuga ko iyi nkongi yatewe n’abantu bari barimo gusudira ibyuma, ariko kubera ibicuruzwa byinshi bishya byihuse nk’imyenda, umuriro wahise uba mwinshi ku buryo batari kubasha kuwuzimya.
Kugeza ubu nta makuru avuga ko haba hari abantu baguye muri iyi nkongi, gusa abaturage bari muri iyi nyubako bavuze kokubera ubwinshi bwabo gusohoka bahunga bitari byoroshye, ku buryo hari abakometse.
Perezida w’Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Ntara y’Amajyaruguru, Tugengwanayo Théonas, yavuze ko inkongi yibasiye inyubako ikoreramo Isoko rya Musanze izwi nka GOICO PLAZA, yateje igihombo gikomeye ku bashoramari bayubatse n’abayikoreragamo.
Nubwo batarabarura ibyangiritse, Tugengwanayo yavuze ko ari igihombo ku banyamigabane bagera kuri 90 barishoyemo imari, abacuruzi barenga 2000 barikoreragamo ndetse n’abagera ku bihumbi 12 barirema ku munsi.
Yagize ati “Isomo dukuyemo ni uko ushora imari mu bikorwa by’ubucuruzi twamushishikariza kwibuka ubwishingizi ndetse n’abafite inyubako bari kuzamura, bakagira ubwishingizi.”
Isoko rya GOICO ryubatswe mu 2017, rikaba riherereye mu mujyi rwagati wa Musanze, akaba ari ryo huriro rinini ry’abacuruzi n’abaguzi muri uyu mujyi.
