UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Amakuru Mwitende uzwi nka ‘Burikantu’ yatawe muri yombi
Amakuru

Mwitende uzwi nka ‘Burikantu’ yatawe muri yombi

Mwitende Abdoulkarim wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka ‘Burikantu’ yatawe muri yombi, azira gufungirana mu nzu abakobwa bari bagiye kumureba iwe mu rugo aho atuye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kinyinya, Akagari ka Murama mu Mudugudu wa Binunga.

Abo bakobwa ngo bari bagiye kumureba tariki 20 Nyakanga 2025 kugira ngo abafashe kujya bakora ibiganiro bitambuka ku mbuga nkoranyambaga, aza gusaba umwe kumusanga mu cyumba arabyanga, arabakingirana ababwira ko basohoka ari uko bamwishyuye amafaranga yabatanzeho y’itike na Fanta.

Abo bakobwa bigiriye inama yo guhamagara Polisi iraza irabafungurira, Burikantu na we ahita atabwa muri yombi.

Uyu musore amaze iminsi avugwa ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’amashusho yemeje ko ari aye yagiye hanze, amugaragaza arigata mu gitsina cy’umugore.

Titi Leopold

Exit mobile version