Ku wa 21 Nyakanga 2025, Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), rwatangaje ko rwafunze by’agateganyo Hotel Château Le Marara iherereye mu Karere ka Karongi, Intara y’Iburengerazuba, nyuma yo kuyisanga ikora binyuranyije n’amategeko agenga urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda.
Iyi hoteli yubatse ku Kivu, yamenyekanye mu Kwakira umwaka ushize ba mukerarugendo basura ako gace, yafatiwe iki cyemezo nyuma y’iperereza ryakozwe na RDB, ryagaragaje ko ikora idafite uruhushya rwemewe rwo gutanga serivisi z’ubukerarugendo, nk’uko biteganywa n’Itegeko No 12ter/2014 ryo ku wa 19 Gicurasi 2014.
RDB ishingiye ku ngingo za 5, 20 na 29 z’iryo tegeko, yasohoye itangazo rivuga ko guhera ku wa 22 Nyakanga 2025, Hotel Château Le Marara itemerewe gukomeza gukora, kandi ko kwirengagiza iri tegeko bizafatwa nk’icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.
Mu itangazo ryasohowe ku wa 21 Nyakanga 2025, RDB yagize iti “Gukomeza ibikorwa nyuma y’iyi tariki bizafatwa nko kwica amategeko igihugu kigenderaho, bishobora kuvamo ibihano bikomeye.”
RDB yongeye kwibutsa ko kugira uruhushya ari inshingano y’ibanze ku bigo byose bikora mu rwego rw’ubukerarugendo, kuko rugena ibisabwa mu bijyanye n’umutekano w’abakiriya, ireme rya serivisi n’imikorere inoze.
Iki kigo cyavuze ko kongera gufungura iyi hoteli bizashoboka ari uko nyirayo azaba amaze kuzuza ibisabwa byose n’amategeko.
Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubunyamwuga, kurengera abafatabuguzi no guteza imbere isura y’ubukerarugendo bw’u Rwanda, RDB yatangaje ko igenzura nk’iri rizakomeza mu gihugu hose.
Titi Léopold