Ikipe ya Police FC yatangaje ko Umunya-Maroc, Ryker Jaafar, ari we mutoza wayo mukuru mushya mu myaka ibiri iri imbere, bikaba byatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Nyakanga 2026.
Jaafar w’imyaka 54, aramenyerewe muri uyu mwuga nubwo atawumazemo igihe kirekire, akaba yaratoje amakipe atandukanye cyane cyane yo mu gihugu cye arimo Branes, RCA Zemamra, Arar FC, Ittihad Tanger, Adrar Souss na Ait Melloul nk’umutoza mukuru.
Uyu mutoza mushya aje muri Police FC nyuma y’aho iyi kipe itandukanye na Ben Moussa, wayitoje umwaka ushize w’imikino wa 2025-2026.
Jaafar Ryker afite impamyabumenyi y’ikirenga mu gutoza ya UEFA A, muri Police FC akazaba yungirijwe n’Umunya-Espagne, Bakkaali Tahiri Mostafa.
Ikipe ya Police FC yari imaze iminsi yiyubaka, aho yaguze abakinnyi batandukanye barimo abanyamahanga n’Abanyarwanda, mu bamaze kuyisinyira bazakina muri uyu mwaka w’imikino harimo Mzungu Japhet, Rugwiro Kevin, Iddrisu Shaibu, Moussa Limane, Keffa Tangara, Rushema Chris na Byishimo Valua.
