Mu gihe imibare ya WASAC igaragaza ko 84% by’abatuye Rusizi bagejejweho amazi meza, hari abaturage bo mu Kagari ka Kagara, Umurenge wa Gihundwe, bavuga ko bamaze hafi umwaka batagira amazi meza, bigatuma bavoma ibirohwa bityo bakarwara inzoka zo mu nda, bagasaba ubuyobozi kubatabara.
Kuva umuyoboro w’amazi meza w’aka gace wangirika bitewe n’ikorwa ry’umuhanda Gihundwe-Rwahi-Busekanka, abatuye muri Kagara bavuga ko basigaye bavoma amazi mabi bamwe bakayakura mu bishanga, abandi bagakora urugendo rurenze isaha bajya gushaka ayo kunywa.
Abaturage ba Kagara bagaragaza ko nta mazi meza bakibona, nk’uko bivugwa na Ndayambaje Donatien.
Ati “Twese mu Kagari ka Kagara nta mazi dufite. Hari gushira umwaka amazi meza yaragiye. Amazi tuyakura mu Murenge wa Nkanka aho dukoresha isaha irenga, ubuyobozi budutabare.”
Mukamanzi Thacienne avuga ko no kuvoma mu kabande bitaboroheye kuko na ho ari kure.
Ati “Mvuye mu kabande ndatagangaye. Ni ho navomye kuko amazi meza yaragiye. Hari igihe tuyashyira ku ziko tukayatekesha tukabonamo ibisimba. Duhora turwaye inzoka, n’ubu buri gihe njya kwa muganga kwivuza inzoka”.
Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura, WASAC, ishami rya Rusizi, Ngamije Alexandre, avuga ko kuba aka gace kadaheruka amazi byaturutse ku kwangirika k’umuyoboro kwatewe n’ikorwa ry’umuhanda Gihundwe-Rwahi-Busekanka, ubu imirimo yo kuwuvugurura ikaba yenda kurangira.

Ati “Ikorwa ry’umuhanda aho ryatangiriye habayeho gucika kw’amatiyo kubera imashini zakoraga umuhanda. Byasabaga kwimura amatiyo ariko ntibirarangira, ariko ku butafanye n’Akarere na Rwiyemezamirimo twari twumvikanye ko byakwihutishwa kugira ngo abaturage bongere babone amazi”. 0787701928
Nubwo hari aho amazi meza yagejejweho ku kigero cya 84%, imibare ya WASAC igaragaza ko 16% by’abatuye Rusizi batarayagerwaho. Kagara ni kamwe mu duce twasigaye inyuma, aho abatuye bahamya ko bagikeneye igisubizo kirambye.
Mukanyandwi Marie Louise
Leave feedback about this