Ikigo SanTech kizobereye mu ikoranabuhanga rigezweho, kirakangurira abantu ndetse n’ibigo byakira abantu benshi, gukoresha ikoranabuhanga aho gukomeza kwifashisha amakaye cyangwa impapuro bibatwarira umwanya munini n’amafaranga.
SanTech ni ikigo cyashinzwe n’abanyeshuri bari barangije kaminuza, nyuma yo kubona icyuho kiri mu kwandika abantu binjira mu bigo byakira benshi buri munsi, kuko bitwara umwanya munini, hakaba habaho kwibenshya cyangwa umuntu akandika amakuru atari ukuri bitewe n’icyo agamije, bikaba byagira ingaruka kuri icyo kigo.
Umwe mu bashinze iki kigo ubu cyitabiriye Expo 2026, Niyonzima Claudine, agaruka ku cyatumye babona ko ari ngombwa kuzana iri koranabuhanga.
Agira ati “Twatangiriye ku cyo twise ‘eVisitors’, ni ikoranabuhanga rifasha ibigo kubona imyirondoro y’abantu binjiye n’ibyo binjiranye. Aha rigaragaza abashyitsi, abakozi bahoraho n’ab’igihe gito, igihe binjiriye n’igihe basohokeye. Iri koranabuhanga ryanakoreshwa no mu gihe habaye igikorwa gihuza abantu benshi (event), aho gukoresha impapuro cyangwa amakaye bishobora kuzamo no kwibeshya”.

Iri koranabuhanga rero, rifasha abashinzwe kwakira abinjira gufata imyirondoro yabo mu kanya nk’ako guhumbya, nk’uko Niyonzima akomeza abisobanura.
Ati “Kwandika mu makaye cyangwa ku mpapuro twabonaga ari ikibazo, kuko umuntu ashobora kwandika nomero y’indangamuntu ye ayikura mu mutwe, ayifite se, ariko ubishinzwe ntasuzume ngo arebe ko byanditse neza. Twahise rero dutekereza uburyo byakemuka, dukora imashini umuntu yegerezaho indangamuntu ye, mu masegonda atarenze abiri imyirondoro ye igahita igaragara kandi nta kwibeshya kurimo, mbese amakuru nyayo mu gihe nyacyo. Ayo makuru kandi arebwa n’ubishinzwe gusa kuko aba ari muri mudasobwa, mu gihe ku mpapuro arebwa n’ubonetse wese”.
SanTech itanga amahugurwa
Niyonzima akomeza avuga ko ibyo bakora batabyihererana, ahubwo bahugura n’ababyifuza muri ri koranabuhanga cyane cyane urubyiruko, kugira ngo rigere kuri benshi.
Ati “Ubu twatangiye na SanHub, kugira ngo dufashe abantu mu kubahugura, bityo tugire na Made in Rwanda itagarukira mu myenda cyangwa mu biribwa… ahubwo iri no mu ikoranabuhanga. Dufasha urubyiruko n’abakuru babyifuza, bakabona ubumenyi bufatika mu ikoranabuhanga, bakaba babukoresha ahantu hatandukanye nko mu buhinzi, mu bucuruzi, mu buzima n’ahandi. Tugira na porogaramu yo kwigisha abanyeshuri bari mu biruhuko kugira ngo babibyaze umusaruro, bunguke ubumenyi bwabafasha gukemura ibibazo runaka bifashishije ikoranabuhanga”.
Iki kigo gikomeza kwagura ibyo gikora cyifashishije ubushakashtsi bwacyo, kuri ubu bakaba bafite umushinga wo gukora indorerwamo zafasha abantu bafite ubumuga bwo kutabona, kugenda batekanye.

Aha izi ndorerwamo umuntu azaba azambaye, noneho mu gihe agenda yajya kugonga ikintu kiri mu nzira ye, zigahita zimumenyesha mbere, kuko zifite akantu gacometseho gahita kizunguza (vibrations), bityo akumva ko hari icyamuteza impanuka akabasha kucyitaza.
Niyonzima avuga ko icyifuzo bafite ari uko bakwagura ibikorwa byabo bikagera kuri benshi, Abanyarwanda bakishimira kwifashisha ikoranabuhanga rikorwa n’Abanyarwanda kandi rikorerwa mu Rwanda, aho gufata ibituruka mu mahanga.
SanTech ifasha abantu n’ibigo bitandukanye mu bikorwa byabyo, haba mu bucuruzi, ubwikorezi, uburezi…, koroherwa n’ibyo bakora bifashishije ikoranabuhanga rigezweho.
SanTech yatangijwe n’abantu babiri muri 2019, Niyonzima Claudine na Shema Pacifique, ariko ubu yahaye akazi gahoraho abagera kuri 15, ndetse ikaba ijya ifata n’abandi benshi bitewe n’akazi gahari, kandi bose bagahembwa bakabasha na bo kwiteza imbere.
Ku bifuza kugana SanTech, ikorera ku Muhima mu Mujyi wa Kigali mu nyubako izwi nka SOFARU, iki kigo kikaba gifite intego igira iti “Making Your Ideas Happen”.

Jean Claude Munyantore
