September 15, 2025
Kigali City - Rwanda
Uncategorized

Sudan: Abantu basaga 1,000 bishwe n’inkangu

Imvura idasanzwe yaguye muri Sudan mu mpera z’icyumweru gishize yateje inkangu, maze yibasira umudugudu wose wa Tarasin abasaga 1,000 bahasiga ubuzima, nk’uko byatangajwe n’umwe mu mitwe yitwaje intwaro ikorera muri ako gace.

Iyo mpanuka yabereye mu mudugudu uherereye mu burengerazuba bwa Darfur mu misozi y’ahitwa Marra, itangazo kuri ibyo byago rikaba ryarashyizwe ahagaragara ejo ku wa mbere n’uwo mutwe witwaje intwaro wa Sudan Liberation Movement (SLM/A), unatabaza amashami y’Umuryango w’Abibumbye ko batanga ubufasha bwo gukura imirambo munsi y’ibitaka.

Muri iryo tangazo, SLM/A ugura uti “Mu makuru y’ibanze dufite ni uko muri uwo mudugudu abantu bose bapfuye ariko ko imibare ishobora kwiyongera, gusa havugwa umuntu umwe warokotse iyo mpanuka iteye ubwoba”.

Umunyamakuru wa Aljazeera, Mohamed Vall uri i Khartoum, avuga ko mu makuru afite bigoye cyane gukura abantu munsi y’ibitaka byabagwiriye, kiretse ngo habonetse inzobere kabuhariwe muri ubwo butabazi, zifite n’uburyo buhagije, kuko ngo nta muhanda ugera muri iyo misozi uhari watuma imodoka zigerayo.

Ibyo biza byahitanye abantu benshi bije bisanga intambara ikomeje aho muri Sudan, ubu ikaba iri mu mwaka wayo wa gatatu, bituma ako gace ka Darfur gashyirwa mu duce twa mbere abantu babayeho nabi ku Isi, cyane ko n’inzara ivuza ubuhuha.

Amafoto: Aljazeera

Leave feedback about this

  • Quality
  • Price
  • Service

PROS

+
Add Field

CONS

+
Add Field
Choose Image
Choose Video