Mbese abana ba Adamu na Eva babyaranye hagati yabo?
Iki ni kimwe mu bibazo byibazwa n´abantu benshi, ndetse akenshi abantu batandukanye bakabijyamo impaka, kandi ni ikibazo gikomeye kijyanye n’ukwemera ndetse n’ubumenyi bw’imibereho y’abantu. Muri Bibiliya, igitabo cy´Itangiriro kivuga ko Adamu na Eva ari bo bantu ba mbere Imana yaremye, bakaba ari bo bakomokaho abantu bose. Ariko ikibazo kijya kibazwa ni uburyo abana babo, nk’uko Bibiliya ibivuga, babayeho