Mu nama ku ikoranabanga mu buhinzi ibera i Kigali (ACAT), abayitabiriye bagaragaje ko ubushobozi buke mu by’imari buri mu bikibangamiye ubuhinzi muri Afurika, kuko akenshi amabanki atitabira gutanga inguzanyo ku mishinga y’ubuhinzi.
Ibi ni ibyagarutsweho na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, ubwo yatangizaga ku mugaragaro iyo nama y’iminsi itatu, yatangiye ku wa Kabiri tariki 10 Kamena 2025.
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yagize ati “Nubwo umugabane wacu ufite ubutaka bwera ndetse n’abaturage bashoboye gukora, abahinzi benshi muri Afurika baracyahura n’imbogamizi zikomeye mu kugera ku musaruro uhagije. Izo mbogamizi ahanini ziterwa no kugira ubushobozi buke mu by’imari, imihindagurikire y’ibihe, ubuhinzi butajyanye n’igihe ndetse no kubura amasoko y’umusaruro wabo”.
Yungamo ati “Mu guhangana n’ibyo bibazo, tugomba gukoresha ikoranabuhanga no guhanga udushya, nk’umusingi w’impinduramatwara mu buhinzi. Gukora cyane gusa ubu ntibihagije, ubuhinzi bwacu bugomba gukorwa mu buryo buteye imbere, bityo bugakurura benshi by’umwihariko urubyiruko. Kugira ngo tubigereho tugomba guhuza ikoranabuhanga n’udushya”.

Yavuze kandi ko u Rwanda rufata ubuhinzi nk’imwe mu nkingi zo kugera ku iterambere rirambye, ari yo mpamvu rukora ibishoboka byose mu korohereza abari muri uwo mwuga.
Mu bandi bavuze ku bibazo biri mu buhinzi muri Afurika, na bo bagaragaje ko kubona igishoro muri urwo rwego bikomereye benshi. Ibi ngo biterwa ahanini n’uko n’iyo bagerageje kwegera za banki bababwira ko hakenewe ingwate, kuko ngo bumva urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi rukirimo imbogamizi nyinshi.
Umuyobozi w’Ikigo nyafurika cyita ku ikoranabuhanga mu buhinzi, AATF, Dr Canisius Kanangire, avuga ko iyi nama ari ingenzi mu gushaka ibisubizo birambye ku bibazo biri mu buhinzi, gusa ngo ubufatanye ni ingenzi.
Ati “Iyi nama ni urubuga rwiza rwo guhanahana ikoranabuhanga mu buhinzi muri Afurika, hagamijwe kubona ibisubizo birambye by’ibibazo bikibugaragaramo, bityo bukagira ubudahangarwa. Ni yo mpamvu iyi nama yahuje inzego za Leta, abanyenganda, abafata ibyemezo, inzobere mu buhinzi, abikorera, abahinzi, abagore n’urubyiruko baturutse hirya no hino, ngo dushakire hamwe ibisubizo by’ibi bibazo bikibangamira ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu buhinzi”.

Akomeza avuga ko muri iyi nama nanone bazigira hamwe uko hakongerwa imbaraga mu ikoranabuhanga ry’ibihingwa byongerewe ubushobozi (Genetically Modified Organisms/GMO), kuko biziwiho gutanga umusaruro uri hejuru ugereranyije n’ibisanzwe, hagamijwe guhangana n’inzara yugarije benshi muri Afurika no ku Isi muri rusange.
Urwego rw’ubuhinzi rwinjiza 23% by’umusaruro mbumbe wa Afurika, cyane ko rwihariye 60% by’imirimo Abanyafurika bakora.


Leave feedback about this