Nk’uko Kigali yitegura kwakira bwa mbere mu Rwanda ndetse no muri Afurika Shampiyona y’Isi y’isiganwa ry’amagare, UCI 2025, rizaba kuva ku ya 21 kugeza ku ya 28 Nzeri, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko imihanda izafungwa ndetse hagashyirwaho n’amabwiriza agenga ingendo, hagamijwe umutekano n’imigendekere myiza y’iri rushanwa.
Amashuri yo mu mujyi azafungwa, abakozi ba Leta benshi bakazakorera mu rugo mu gihe cy’iminsi umunani y’irushanwa, ariko serivisi z’ingenzi zikaba zizakomeza gutangwa.
Nk’uko byatangajwe na Emma Claudine Ntirenganya, Umuyobozi Mukuru w’Itumanaho mu Mujyi wa Kigali, imihanda minini izakoreshwa n’abakinnyi izajya ifungwa buri munsi kuva saa tatu za mu gitondo (9:00) kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba (17:00). Abacuruzi bakorera kuri iyo mihanda bagiriwe inama yo gutegura uburyo bwo kubona inzira zindi zakoreshwa n’abakiriya babo.
Umunsi wa mbere kugeza ku wa 3, kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 23 Nzeri
Isiganwa rizatangirira kuri BK Arena, rinyure ku Kimironko kuri Simba, rigaruke Chez Lando, Prince House, Sonatube, Nyanza ya Kicukiro, Gahanga, Sonatube, Rwandex , Mu Kanogo , Kwa Mignone risoreze KCC (ku munsi wa mbere bazongeraho Kanogo, Roundabout yo mu Mujyi)
Umunsi wa 4, tariki ya 24 Nzeri
Isiganwa rizatangirira KCC, rinyure ku Gishushu, Chez Lando, Prince House, Sonatube, Nyanza ya Kicukiro, Sonatube, Rwandex, Mu Kanogo, Kwa Mignone, risorezwe KCC.
Aho bazaba bitoreza: Mu mihanda isiganwa rizakoresha ku munsi wa 5- 7.
Umunsi wa 5 kugeza ku wa7, kuva tariki ya 25 kugeza ku ya 27 Nzeri
Bazahagurukia kuri KCC banyure ku Gishushu, Nyarutarama, MINAGRI, Ambasade y’Abaholandi, Kimuhurura, Cadillac, Kwa Mignone basoreze KCC.
Ku munsi wa nyuma tariki 28 Nzeri
Bazakoresha imihanda bakoresheje ku munsi wa 5-7 hiyongereyeho Sopetrade, Peyaje, Roundabout yo mu Mujyi, Muhima, Nyabugogo, Giticyinyoni, Ruliba, Karama ka Norvege, Nyamirambo, Kimisagara Kwa Mutwe, Mu Biryogo, Gitega, Roundabout yo mu Mujyi, Peyaje, Roundabout yo mu Kanogo, Sopetrade, Cadillac, Kwa Mignone, basoreze KCC.
Minisiteri y’Ubucuruzi yasabye abacuruzi gushaka ibicuruzwa kare no gutegura uburyo bwo kubigeza ku bakiriya nijoro igihe imihanda izaba ifunguye, mu gihe abashoferi b’amakamyo bazahabwa ubufasha mu masaha adakunze gukoreshwa cyane.
Imihanda bisi zizaba zinyuramo umunsi wa mbere kugeza ku wa 3 (kuva 21 kugeza 23 Nzeri), ndetse n’indi mihanda ishobora kwitabazwa ku bashaka gukomeza ingendo zabo bwite, murayisanga muri iyi mbonerahamwe iri hasi.

Titi Léopold
Leave feedback about this