Umufaransakazi Gery Celia yegukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare mu cyiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 23, gikinwe bwa mbere mu mateka y’iri rushanwa.
Yakoresheje 3h24’26” ku ntera y’ibilometero 119,3 aho abasiganwa bahagurukiye, banasoreza kuri Kigali Convention Centre.
Abakobwa batarengeje imyaka 23 batangiye isiganwa ni 81, muri bo 35 ni bo barisoje gusa.
Abanyarwandakazi bane, Mwamikazi Jazilla, Nyirarukundo Claudette, Ntakirutimana Martha na Iragena Charlotte, nta n’umwe washoboye gusoza ibilometero 119,3 byakinwe.
Leave feedback about this