Umuramyi wubatse izina mu muziki wo kuramya Imana Richard Nick Ngendahayo, nyuma y’imyaka myinshi adataramira Abanyarwanda, arimo gutegura igitaramo kizabara muri BK Arena ku itariki 29 Ugushyingo 2025.
Ni igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana cya Album ye yiswe ‘Niwe’, kikazaba kizatanga ibyishimo no kubohoka ku bazacyitabira.
Kuva mu mwaka wa 2008, nibwo indirimbo z’umuramyi Richard Nick zatangiye gukundwa cyane zirimo Ni we, Yambaye icyubahiro, Mbwira ibyo ushaka, Si Umuhemu na Wemere ngushime.
Album ya Richard Nick avuga ko yakoze ku bantu barenga miliyoni nyinshi, ari ibintu atigeze atekereza mbere, kandi ko ubutumwa bw’izo ndirimbo bwageze ku mitima atigeze ahura na yo.
Richard Ngendahayo mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, yateguje abakunzi b’umuziki we igitaramo cyiza, abasaba kugura amatike kare bakazitabira ku bwinshi bagataramana.
Uyu muramyi ari mu Rwanda kuva ku ya 3 Ugushyingo 2025, aho yazanye n’umugore we baturutse muri Amerika ari na ho batuye, nyuma y’imyaka 17 batagera mu gihugu cyabo.


Mukanyandwi Marie Louise

Leave feedback about this