UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Amakuru Wari uzi ko abana biga mu mashuri y’incuke batagomba gusibizwa?
Amakuru

Wari uzi ko abana biga mu mashuri y’incuke batagomba gusibizwa?

Abarimu, ababyeyi n’abayobozi b’amashuri bafite mu nshingano abana biga mu mashuri y’incuke, barasabwa kwirinda gusibiza abo bana kuko binyuranyije na gahunda ya Leta yo kwiga no kwigisha mu mashuri y’incuke.

Ibyo ni ibyagarutsweho n’Umuyobozi mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Amashuri y’Ibanze (REB), Dr. Flora Mutezigaju, mu kiganiro cyateguwe na Minisitiri y’Uburezi, ku mpinduka mu burezi guhera umwaka utaha w’amashuri 2025-2026, murwego rwo gusuzuma aho uburezi bw’amashuri y’incuke n’abanza bigeze, imbogamizi zirimo n’uko zabonerwa ibisubizo.

Muri icyo kiganiro cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Kamena 2025, Dr. Mutezigaju yagaragaje ko gusibiza abana mu mashuri y’incuke, bituma bagera igihe cyo gutangira amashuri abanza bamaze gukura, bigatuma umwana yagira ibibazo birimo no guta no kurambirwa ishuri.

Akomeza avuga ko amabwiriza ya REB ateganya ko niba umwana yarakererewe gutangira mu mashuri y’incuke, iyo agiye kwiga ahita ahera mu ishuri rijyanye n’imyaka ye, kugira ngo atazakererwa gutangira umwaka wa mbere w’abanza n’ubwo haba hari ibyo atabonye mu myaka ya mbere y’amashuri y’incuke.

Agira ati “Ubundi ntabwo byemewe ko umwana wiga mu ishuri ry’incuke asibizwa, ikindi niba umwana aje gutangira mu ishuri ry’inscke afite imyaka ine agomba guhita ajya mu wa kabiri, niba aje afite itanu ahita ajya mu wa gatatu, ntahera mu wa mbere kugira ngo azarangizanye n’abandi afite imyaka itandatu, ahita atangira umwaka wa mbere w’amashuri abanza”.

Dr. Flora Mutezigaju

REB ivuga ko muri buri Kagari bagiye gushyiramo nibura amarerero abiri yujuje ibisabwa, hagamijwe gutanga ireme ry’uburezi ryifuzwa, mu mashuri y’inshuke hanakomeza kunoza gahunda y’amarerero yo mu ngo.

Imibare igaragaza ko nibura abana 45% ari bo biga mu mashuri y’inshuke kugera 2025, intego ikaba ari uko mu myaka itanu iri imbere baba bageze kuri 65%.

Exit mobile version